Muhazi Water Supply system ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Watangiye kubakwa muri Kamena 2023, biteganyijwe ko uzaba warangiye mu mwaka utaha.
Uzafasha abaturage bo mu mirenge umunani yo mu turere twa Gatsibo na Kayonza kubona amazi meza cyane cyane abahuraga n’ingorane zo kutayabona hafi y’aho batuye cyangwa abayabonaga adahagije.
Uyu mushinga uzageza amazi meza mu mirenge irimo Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Remera na Rugarama yo mu Karere ka Gatsibo n’indi mirenge irimo Rukara, Gahini na Murundi yo mu Karere ka Kayonza.
Uruganda ruri kubakwa rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 12 by’amazi ku munsi, hakaba haranakozwe imiyoboro y’amazi ireshya n’ibirometero 256, ibigega 11 bizajya bibika amazi , ndetse n’amavomero rusange 165, ibi bikazafasha abaturage kubona amazi hafi y’aho batuye, abaturage ibihumbi 543 bo muri utu turere tubiri nibo bazagerwaho n’aya mazi meza.
Mbabajende Nadine w’imyaka 40 utuye mu Mudugudu w’Akarambo mu Kagari ka k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko muri aka gace bari basanzwe bavoma amazi yo mu gishanaga aba arimo imyanda myinshi ku buryo abagiraho ingaruka nyinshi zirimo nko kurwara inzoka n’ibindi byinshi, ashimira Leta ibegereje amazi meza.
Yagize ati “Dukurikije inkuru bari batuzaniye tubona badutindira kuko igihe bamaze aba mbere bakabaye barayabonye. Uyu mushinga uzadufasha kunywa amazi meza, bidufashe gukira za ndwara zituruka ku mazi mabi twanywaga. Turashimira Umukuru w’Igihugu uba wadutekerejeho.”
Nyinawumuntu Pauline umaze imyaka 16 atuye mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko bamaze igihe kinini cyane bavoma amazi ava mu gishanga cya Kanyonyomba.
Yavuze ko iyo bashakaga amazi meza bambukaga igishanga bakajya kuyavoma mu wundi Murenge wa Murambi, avuga ko nibabona amazi meza bizabafasha mu isuku n’isukura.
Habumugisha Théoneste wabonye akazi mu bwubatsi bw’uru ruganda rw’amazi, yavuze ko amafaranga ahahembwa ayakoresha mu bikorwa by’iterambere birimo kuba amaze kuvugurura inzu ze ndetse akaba yaranaguze amatungo magufi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yashimiye WASAC yahisemo kubaka uruganda rw’amazi muri aka Karere, avuga ko bari basanzwe bari kuri 78% ku baturage bagerwaho n’amazi gusa nayo ngo ahenshi amatiyo yari ashaje ku buryo uru ruganda rugiye kubafasha kwegereza amazi ku baturage benshi.
Visi Meya Sekanyange yakomeje agira ati “ Umwaka utaha uzarangira abaturage benshi batangiye kubona amazi no gukwirakwiza amazi mu midugudu. Aya mazi azaza akosora imiyobora twari dufite imaze gusaza, turasaba abaturage kuzafata neza iyi miyobora bari kubakirwa.”
Biteganyijwe ko umwaka wa 2025 uzarangira nibura abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza bari batuye mu bice bitagerwamo n’amazi meza bayafite ku kigero gishimishije.
![](local/cache-vignettes/L1000xH645/img_0529-3-41b20.jpg?1733902672)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/img_0530-7-d90b5.jpg?1733902672)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/img_0534-5-ab5bc.jpg?1733902672)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/img_0533-6-91806.jpg?1733902672)
![](local/cache-vignettes/L908xH768/img_0532-6-d8414.jpg?1733902672)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/img_0535-5-84942.jpg?1733902672)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!