00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka Ibiro by’Akarere ka Gisagara byakomwe mu nkokora no kubura amafaranga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 July 2022 saa 11:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko gahunda yari ihari yo gutangira kuzamura inyubako y’ibiro bishya yakomwe mu nkokora no kubura amafaranga, irasubikwa.

Byari biteganyijwe ko kuzamura inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Gisagara bizatangira bitarenze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22.

Ikibanza kirahari ndetse hakozwe n’igishushanyo mbonera, amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari ariko ntiyaboneka.

Ni inyubako igeretse kabiri, ifite ibyumba 62 harimo iby’inama bitanu, ibiro by’abayobozi n’abakozi, biteganyijwe ko izatwara hafi Miliyari 3 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, ubwo yari mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko habuze amafaranga, bahitamo kuba babisubitse.

Yagize ati “Ibiro by’akarere bikeneye amafaranga menshi ariko kubera Covid-19 yabaye make bituma uyu mwaka ushize bitubakwa ariko turateganya ko bishakirwa amafaranga kuko agera kuri miliyari eshatu.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ibindi bikenewe kandi byihutirwa birimo kugeza amazi meza ku baturage, imihanda, kubakira abatishoboye no kubaha amashanyarazi bahisemo kuba ari byo baheraho.

Ati “Twahisemo kuba ibiro tubiretse turavuga ngo reka tubanze ibikora ku baturage bose, inyubako ihenze tube tuyihaye igihe. Amafaranga rero ntabwo yabashije kuboneka mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko ubwo igishushanyo mbonera cyakozwe, ikibanza kikaba gihari birateganywa mu myaka iri imbere.”

Yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka buri mwaka bazajya bareba niba bishoboka batangire kubyubaka.

Mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, Gisagara niyo yasigaye itagira inyubako igezweho kuko Ibiro by’Akarere byahoze ari ibya Superefegitura ya Gisagara mbere ya 1994 kandi bigaragara ko bitajyanye n’igihe.

Rutaburingoga yasobanuye ko impamvu batinze kubyubaka ari uko babanje kubakira abaturage benshi batagiraga aho kuba mu gihe abandi benshi babaga muri nyakatsi, nabo bakeneye kuzivanwamo.

Ati “Twagiye tubiganiraho mu buryo butandukanye tubona byaba ari ikimwaro kubaka ibiro byiza kandi abaturage bari muri nyakatsi abandi badafite aho kuba, dushyira imbaraga mu kubakira abaturage. Ubu hafi ya bose bafite aho kuba.”

Yavuze ko mu 2012 Akarere ka Gisagara kari mu turere dufite inzu za nyakatsi nyinshi zisaga 11,600 ariko kuri ubu nta n’imwe isigaye.

Ati “Ni ikintu twishimira cyane, mu bintu bikomeye Gisagara yagezeho harimo kurangiza ikibazo cya nyakatsi cyari giteye ubwoba, kuko hafi 15% [by’abatuye Gisagara] bari batuye muri nyakatsi mu mwaka wa 2012.”

Yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare, abasaba gukomeza ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kubaka ibiro by'Akarere ka Gisagara byakomwe mu nkokora no kubura amafaranga
Igishushanyo mbonera cy'ibiro by'Akarere ka Gisagara cyamaze gukorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .