00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaho ndi umwe binshengura umutima: Inkuru ya Uwineza waburanye n’umuryango muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 April 2025 saa 10:29
Yasuwe :

Uwineza François ni umusore waburanye n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugeza n’ubu nta kanunu k’abo mu muryango we, ibituma ahorana intimba n’agahinda ko kwiyumva nk’aho ari wenyine ku Isi.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 yabaye Uwineza ari umwana muto ari kumwe na nyina nk’uko iyo shusho ihora imugaruka mu maso kenshi.

Akeka ko iwabo bari batuye mu Mujyi wa Kigali hagati ya Sainte Famille, Kacyiru, Muhima cyangwa mu Kiyovu.

Yabwiye IGIHE ko yibuka ko umubyeyi we bamwinjije mu nzu mu gihe we bamuteretse hasi, Interahamwe ziramwica.

Zimaze kwica uwo mubyeyi zagarutse aho Uwineza ari zimutema ku itako n’agatsinsino zimusiga aho.

Uwineza ntabwo yibuka ibyakurikiyeho kuko yongeye kwisanga afite ubwenge ari mu kigo cyarererwagamo imfubyi cya Sainte Famille ari na ho yavuriwe ibyo bikomere.

Mu 1999, Leta yaje kugenda igabanya abana bari bari muri icyo kigo, ibaha imiryango kugira ngo babe ari ho barererwa.

Uwineza yahawe umubyeyi wari Konseye wa Segiteri Gihara [ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda] aba ari ho ajya kurererwa.

Ati ‘‘Mu kugerayo ntabwo nahagiriye ibihe byiza. Nari nziko ngiye kurererwa mu muryango nk’umwana ariko uko nabitekerezaga si ko byagenze. Barampeje, barankandamiza, nkoreshwa imirimo ivunanye kugeza n’aho kujya kwiga byabaga ari ikibazo ahubwo babisimbuzaga kwahirira inka zabo.’’

Uwineza avuga ko yaje kuva muri uru rugo abona undi muntu wamufashije kwiga amashuri abanza arayarangiza, yiga ayisumbuye agarukira mu mwaka wa Kabiri.

Yagiye kwiga imyuga ijyanye no gukora muri hoteli ari na byo akora kuri ubu muri Hoteli Dereva iherereye mu Karere ka Rwamagana.

Uwineza avuga ko yamenye ubwenge yitwa ayo mazina aho avuga ko atazi neza niba yarayiswe ari mu kigo cy’imfubyi cyangwa yarayiswe nyuma.

Ikimushengura kurushaho ni uko uwamutwaye agiye kumurera yatwitse impapuro zari ziriho imyirondoro ye n’aho yakomokaga.

Ni na yo mpamvu yatumye abura aho umuryango we wari utuye n’andi makuru yari kumufasha mu kubamenya.

Ati ‘‘Uwo mubyeyi wantwaye yarabitwitse kugira ngo bitazamfasha kubona inkomoko yanjye. Ubu iyo mba mfite amakuru aziriho mba naramenye iby’umuryango wanjye. Nkamenya niba barapfuye cyangwa bakiriho.’’

Mu gahinda kenshi Uwineza agaragaza ko kubaho uri umwe, urwara ukimenya, “ushobora kugira ikibazo runaka ntugire uwo ubwira ngo akumve, ukabaho nta nyoko wanyu, so wanyu, … biba bibabaje.”

Ati “Kuba uri umwe gusa ku Isi ntabwo biba byoroshye, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu nanjye nakabaye mfite abantu banjye kuko nta bapfira gushira, uyu munsi birandemereye cyane.’’

Uwineza ashimira Inkotanyi zamurokoye kuri ubu akaba ari umusore witunze ufite akazi, avuga ko nubwo akigorwa no gushakisha imibereho ariko byibuze ari mu gihugu gifite amahoro.

Uwineza akiri muto ni uku yari ameze
Uwineza avuga ko akiri mu bigo by'imfubyi yari afite ibikomere byinshi
Uwineza ari gushakisha abantu baba bafitanye isano kuko yumva ko hari ababa bakiriho
Uwineza yaburanye n'umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwineza avuga ko aterwa intimba no kuba ari wenyine kuri iyi Si nyamara yakabaye afite umuryango
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zatemye Uwineza zimusiga atarashiramo umwuka

Amafoto: Kwizera Moses

Video: Rwibutso Jean D’Amour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .