Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu (ECHR) ruheruka guhagarika ku munota wa nyuma ko abimukira ba mbere boherezwa mu Rwanda, kubera impungege bagendaga bagaragaza ku Rwanda.
Ni mu gihe u Rwanda rwari rwiteguye kubakira, hateguwe aho bagomba kuba n’ibyo bazakenera.
Ni gahunda u Rwanda rwemeranyijeho n’u Bwongereza ku wa 14 Mata, igamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, no guca intege abahinduye ubucuruzi ibikorwa byo kubambutsa mu nyanja, mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Makolo yavuze ko abarimo gutuma iki gisubizo gishya kidashyirwa mu bikorwa, bashobora kuba bashimishijwe n’uko ibintu bimeze nk’uko The Guardian yabitangaje.
Yakomeje ati "Byinshi mu bivugwa ku Rwanda turimo kumva mu bitangazamakuru ni igitutsi. Ntabwo twumva ko kuba mu Rwanda ari igihano. U Rwanda ni igihugu cyahindutse cyane mu myaka 28 ishize. Ni igihugu gitekanye. Ubukungu bwacu burimo gutera imbere. Turi imbere ku isi mu guteza imbere uburinganire, aho dufite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko kurusha ikindi gihugu icyo aricyo cyose."
"Mbere y’uko abantu bavuga ku Rwanda, bakwiye kubanza kuza bakirebera ubwabo."
Mu bakomeje kunenga ubu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, harimo Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye mu burenganzira bwa muntu, Siobhán Mullally.
Yavuze ko aya masezerano anyuranye n’amahame mpuzamahanga, kubera ko aba bimukira bazaba bajyanwa mu Rwanda ku ngufu.
Yagize ati "Abantu bashaka kurengerwa mu buryo mpuzamahanga, bahunga amakimbirane, bafite uburenganzira bwo gusaba no guhabwa ubuhungiro - nk’ihame ry’ibanze ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko rirengera impunzi."
Yashimye icyemezo cy’urukiko cyabaye gihagaritse kohereza aba bimukira mu Rwanda, avuga ko kubimurirayo bitazakemura ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.
Yakomeje ati "Ahubwo, bizasunikira abantu bafite ibyo bibazo mu nzira zigoye kurushaho ndetse zirimo ibibazo byinshi."
Siobhán Mullally ukomoka muri Ireland yagizwe intumwa yihariye ku bijyanywe n’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abagore n’abana, muri Nyakanga 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!