00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku rwibutso rwa Jenoside ntabwo ari aho kujya kwifatira ’selfie’ useka- Maj. Gen Nyakarundi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 7 May 2024 saa 09:50
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yibukije abiganjemo urubyiruko bajya kwifotoreza ku Nzibutso za Jenoside baseka ko atari aho kwifatira amafoto y’ibyishimo, kuko bidaha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazishyinguwemo.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Kigo Saint Ignace ku wa 6 Gicurasi 2024.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yakomoje ku kuntu ababazwa n’amafoto y’ibyishimo abarimo urubyiruko bajya kwifatira ku Nzibutso za Jenoside, abibutsa ko bidakwiye kuko bidaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazishyinguwemo.

Ati ‘‘Twabonye abantu bajya ku nzibutso bakifotoza za ‘selfie’ baseka, mbese bagafata amapositeri. Urwibutso ntabwo ari aho gufatira positeri, ni aho kugera umuntu akarira, akicuza ibyabaye, akavuga ngo ntibizongere ukundi. Abayahudi bapfuye mu myaka myinshi ishize ariko wagira ngo Umuyahudi wese ni we wabibayemo. Ni cyo cyonyine twamarira abacu bapfuye.’’

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi kandi yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko we n’abo bafatanyije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barwanye urugamba rw’amasasu, rwo arusaba kurwana urugamba rwo gutuma itazongera kubaho ukundi, gusigasira amateka y’u Rwanda ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, kuko ari byo bizabafasha kuba mu Rwanda ruzira amacakubiri yarugejeje kuri jenoside.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yibukije abiganjemo urubyiruko bajya kwifotoreza ku Nzibutso za Jenoside baseka ko atari aho kwifatira amafoto y'ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .