Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba imurikagurisha ry’inzu n’ubwubatsi

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 17 kugera ku ya 21 Werurwe 2020, mu Rwanda hazatangira imurikagurisha ryiswe “Kigali Property & Shoppers Bazaar 2020”, rizibanda ku kugaragaza inyubako zo guturamo n’ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi.

Iri murikagurisha rifite insanganyatsiko igira iti “Guteza imbere udushya tugamije kubungabunga ibidukikije mu iterambere ry’imyubakire ihendutse kandi irambye”, rizabera mu nyubako ya Kigali Heights, iherereye mu Karere ka Gasabo.

Ikigo “RG Consult” kiri gutegura iri murikagurisha ku nshuro yaryo ya kabiri kivuga ko rizaba ihuriro ryo kumurika ibikorwa by’abafite inyubako zigurishwa ku giciro gito n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Rwanda.

Iki kigo gishimangira ko inzu n’ibikorwa by’ubwubatsi bigira ingaruka ku mibereho y’abantu n’iterambere ry’igihugu, bityo ko mu gihe hari kwihutishwa uburyo bw’imiturire igezweho iganisha ku iterambere; hanakwiye gushyigikirwa ibikorwa birengera urusobe rw’ibidukikije.

Biteganyijwe ko ibigo bisaga 30 bikorera imbere mu gihugu na mpuzamahanga, byaba byigenga cyangwa byegamiye kuri leta bizitabira iri murikagurisha, rishobora kuzakira abantu bari hagati ya 5000 na 8000 mu gihe cy’iminsi itanu rizamara.

Umwihariko w’iri murikagurisha ni uko rizitabirwa n’abacuruza ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi, ababigura n’ibigo by’imari n’amabanki, mu rwego rwo gufasha buri muntu kubona ibyo akeneye ngo yubake, anasane inzu adahenzwe cyangwa ngo ahabwe ibintu bitujuje ubuziranenge.

Hazaba kandi hari n’abatanga ibyangombwa byo kubaka, ibigo byubakisha, amabanki atanga inguzanyo mu by’ubwubatsi, ibigo bitanga ubwishingizi bw’inyubako n’abandi batandukanye.

Iri murikagurisha ryateguwe n’ikigo RG Consult, kigamije kugeza amakuru yose ashoboka ku muntu ushaka kubaka inzu ye cyangwa kuyisana ndetse no kumenyekanisha abacuruzi b’ibyo bikoresho baba abato n’abanini.

RG Consult ivuga ko iri murikagurisha ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’igisubizo ku bashaka gutunga inzu zabo bwite.

Ubuyobozi bwa RG Consult bunavuga ko bushaka guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abazwi n’abatazwi bose bagahura bakamenyana, umuguzi na we akagira amahitamo akurikije uko abona ibintu bimeze.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha ry’inzu n’ibikorwa by’ubwubatsi uzaba tariki ya 17 Werurwe 2020, ahazaba hari abayobozi batandukanye mu nzego bwite za leta, iz’umutekano, imiryango itegamiye kuri leta, urugaga rw’abikorera n’abandi.

Mu mwaka ushize, imurikagurisha nk’iri ryari ryitabiriwe n’ibigo bigera kuri 20 byose bikora muri uru rwego rw’inyubako. Muri iri murika kandi RG Consult yamuritse imikorere ya ‘application’ ya telefoni yiswe “Murugo App”, ifasha abantu baba mu bukode kuzuza ibisabwa, bagahabwa amahirwe yo gutunga inzu zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .