00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 15 yatekerezaga gutaha: Urwibutso kuri Gen Kazura muri Saint Albert i Bujumbura

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 July 2022 saa 11:56
Yasuwe :

Abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ni kenshi bagaragaza ko nta kindi cyabibashoboje uretse umutima wo gukunda urwababyaye bakuranye nubwo bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro, kugeza n’aho bamwe batangiye gutekereza kuri uru rugamba bafite imyaka 15.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ni umwe mu Banyarwanda bari barabujijwe gutaha mu gihugu cyabo kuko yavukiye ndetse akurira i Burundi ari naho yanize amashuri ye muri Collège Saint Albert, ishuri ryari ryaratangijwe n’impunzi z’Abanyarwanda.

Collège Saint Albert (Uyu munsi izwi nka Lycée de l’Amitié) yashinzwe tariki 15 Ugushyingo 1963 ishingirwa Katobwe muri Congo. Izina ryayo rituruka kuri uwo munsi ryashingiweho kuko niwo muri Kiliziya Gatolika bizihirizaho Mutagatifu Albert.

Kurishinga ni igitekerezo cyaturutse ku Banyarwanda bigaga mu Bubiligi nyuma yo kumenya amakuru y’uburyo Leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe yameneshaga Abatutsi, bagera mu mahanga abana babo bakabura uko bakomeza amashuri.

Abo banyeshuri bishyize hamwe bakora ubukangurambaga ahantu hatandukanye, bwavuyemo ubushobozi bwo gushinga Collège Saint Albert muri Congo, ku bufasha bw’abihayimana barimo na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo.

Batangiranye abanyeshuri 76, ariko nyuma y’umwaka umwe ishuri rishinzwe muri Congo, hadutse intambara ya Pierre Mulele, ishuri rirangizwa, abaryigagamo bahungira i Burundi.

Byabanje kugorana kugira ngo Guverinoma y’u Burundi yemere ko Collège Saint Albert yimurirwa muri icyo gihugu mu gace ka Ngagara ariko biza gukunda inatanga ubutaka. Uwari Musenyeri wa Diyosezi ya Ngozi, André Makarakiza yemeye guhagararira iryo shuri mu mategeko kugira ngo ritangire imirimo.

Iri shuri ryanyuzemo Abanyarwanda benshi bari barahungiye i Burundi. Muri aba harimo Madamu Jeannette Kagame, Gen Jean Bosco Kazura na Senateri Emmanuel Havugimana.

Mu kiganiro Senateri Emmanuel Havugimana aherutse kugirana na Intsinzi TV, yahishuye uko mu gihe bigaga muri iri shuri Gen Jean Bosco Kazura wari ufite imyaka 15 ndetse amwiga inyuma yigeze kumwegera amubaza uko ikibazo cy’ubuhunzi barimo kizarangira.

Ati “Niga muri Saint Albert umwana wiga muri Saint Albert inyuma yanjye, ndamwita umwana kuko nari mfite imyaka 23 afite 15 araza arambaza ati ariko Emmanuel, urareba ugasanga tuzaba impunzi kugeza ryari, ati njya mbona utekereza cyane usoma Jeune Afrique none urabona tuzaba impunzi tukageza ryari?”.

“Ndamubwira nti umva rero nkubwire njye aho bigeze mbona ntazi aho twerekeza. Ati ‘oya tugomba gutaha kiriya gihugu ni icyacu tugomba kuzagisubiramo’, nti ‘ese wowe urabona byagenda gute?’ Ati ‘ese navukiye mu buhunzi, nzabyare abana babe impunzi, nabo bazabyare abana babe impunzi igihugu dukomokamo kiri aha haruguru ari icyacu’.”

Senateri yavuze ko iki kiganiro gito yakigiranye na Kazura ubwo bari mu kiruhuko gito (recreation) cyo ku ishuli.

Ati “Ubwo hari mu mwanya muto w’ikiruhuko, abandi bana baraza baratwegera dukora agatsinda nk’ak’abana bagera kuri batanu dutangira kubivuga cyane ariko baba barasonnye n’uko turagenda, ikintu kinshimisha n’uko uwo musore wabimbazaga ari Gen Kazura Jean Bosco wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.”

Havugimana yavuze ko mu buzima babagaho buri munsi nubwo bari mu buhungiro bahoranaga ishyaka ryo kubohora igihugu cyabo no kugikunda.

Tariki 25 Werurwe 2022 ubwo muri Kigali Convention Centre, haberaga umuhango wo kumurika igitabo “Le collège Saint Albert de Bujumbura - Un Monument de la Solidarité Humaine” cyanditswe n’abize kuri iryo shuri ku bufatanye n’abahakoze, Gen Kazura ni umwe mu bitabiriye uyu muhango ndetse atanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo ubwo bari impunzi i Burundi by’umwihariko muri iri shuli.

Gen Kazura yavuze ko indangagaciro yo gukunda igihugu n’ubwitange ari yo yagaragaye kuva Collège Saint Albert yashingwa.

Yasabye ko izo ndangagaciro zikomeza kuba umuco mu Banyarwanda.

Ati “Uyu munsi izi ntebe twicayeho ntaho zihuriye na ya matafari twicaragaho kuri Saint Albert ariko ntitwibwire ko ayo matafari tutayasubiraho. Nkuko Saint Albert yigeze gusubira inyuma hakaba abagabo bayishyigikira ikongera kuzamuka, dukomeze gukora cyane kugira ngo tutazagera ubwo duta umwanya tugasubira inyuma.”

Yavuze ko mu gihe yamaze i Burundi hari ibyo yahuraga nabyo bigatuma atekereza ku gihugu akomokamo.

Ati “Hari igihe twagiye gukina n’ikipe ivuye mu Rwanda hano hari ukuntu rero abantu baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu, batangiza indirimbo y’Abarundi ntabwo nari kuyiririmba kuko sinari Umurundi ariko kugira ngo batamerera nabi nagumye nyeganyeza iminwa kugira ngo bagire ngo ndi kuririmba, iyo irarangira mpagaze, bashyiraho iy’u Rwanda nayo ntabwo nari kuyiririmba kuko ntiyari iyanjye.”

“Ibyo byararangiraga ukibaza uti ariko se buriya ndi hehe? Ndi nde? Muri ibi byose mpagaze he? Icyo kigakomeza kukubwira ko wenda uri aho utakagombye kuba uri.”

Yakomeje agira ati “Hari nubwo wageraga aho mu mashuri wize ugiye gusaba guhitamo ibyo uziga muri kaminuza waba warize siyansi ukumva wakwiga ubuganga hanyuma nk’umuntu akakubwira ati oya wowe uriga ibi, ibyo bindi ushaka uzabyiga iwanyu. Ukongera ukibaza uti ariko ndi he? Ariko ubwo ukagaruka kuri wa muco bagutoje wo kudacika intege, muri ibyo bibazo byose ugomba kubona ibisubizo.”

Gen Kazura yavuze ko ubwo hafatwaga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu abiga muri Saint Albert bari mu ba mbere bitabiriye kuko bari barakuze bigishwa gukunda igihugu cyabo.

Senateri Emmanuel Havugimana yavuze ku ubwo Gen Jean Bosco Kazura yari afite imyaka 15 yari yaratangiye gutekereza gutaha mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .