Uko Uwimana yatewe inda afashwe ku ngufu ku myaka 15 agahita yirukanwa aho yakoraga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Uwimana Vestine ufite imyaka 16 y’amavuko ubuzima bwe bwabaye bubi nyuma yaho ku myaka 15 yatewe inda afashwe ku ngufu aho yakoraga bagahita bamwirukana.

Uyu mwana ubusanzwe uvuka mu karere ka Nyamasheke yavuye iwabo mu ntangiriro za 2019 agiye gushakishiriza imibereho mu mujyi wa Kigali ari naho yafatiwe ku ngufu aterwa inda kuri ubu akaba afite umwana w’amezi abiri.

Uwimana wavuye mu mujyi wa Kigali agasubira iwabo mu cyaro ubwo yaganiraga na IGIHE yagaragaje uko yahuriye n’akaga mu mujyi wa Kigali, aho yari yagiye gushakira amaronko.

Ati “Hari hashize imyaka ibiri ntiga, banyishyurira imashini kwiga kudoda ubushobozi burangira ntarangije mpita nigira i Kigali.”

Avuga uko yavuye iwabo ajya i Kigali yagize ati” Ubuzima bwari bubi mpitamo kujya gushaka amafaranga i Kigali. Muri Mutarama 2019 nibwo nagiye Kigali gukora akazi ko mu rugo, umunsi umwe rero njya kuvoma ahantu habaga umusore witwa Ntirenganya Olivier ahita amfata ku ngufu antera inda.”

Umusore wafashe ku ngufu Uwimana akanamutera inda, avuga ko yari umunyonzi ndetse yanamwitakanye yanga kumufasha mu rugendo rwe rwo gutwita ndetse no kubyara.

Ati “Namubwiye ko ibyo yankoreye yanteye inda arabihakana nyine ndamwihorera.”

Uwimana utazi neza uwari umukoresha we avuga ko yibuka izina rye rimwe Claire wo ku Gisozi, yahishuye ko nyirabuja akimenya ko atwite yahise amwirukana.

Nyuma yo kumwirukana ubuzima bw’uyu mwana bwabaye bub. Ati” Amafaranga nari narakoreye nari narayabitse nkodeshamo inzu y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda asigaye nyaguramo ibintu ncuruza ku gataro.”

Amaze kubyara, Uwimana yamenyesheje umubyeyi we ibyamubayeho maze ahita ataha iwabo mu karere ka Nyamasheke.

Avuga ko ibyamubayeho byamusigiye isomo rikomeye,” Inama nagira abana bakiri bato b’abakobwa nababwira kwirinda abasore bakifata.”

Umubyeyi wa Uwimana

Mukampfizi Leodie wabyaye Uwimana avuga ko umwana we yahuye n’ikibazo cy’ubukene bwari iwabo aramutoroka yigira i Kigali gushakisha.

Uyu mubyeyi aho amenyeye ko umwana we yagiye i Kigali yabuze icyo yakora, “Sinarinzi uwamujyanye nibura ngo nkurikirane abe yagaruka, sinari kugira n’uwo naka ubufasha bwo kumugarura kuko sinari nzi uwamujyanye.”

Mukampfizi avuga ko yaje kumenya ko umwana we yabyaye. Ati” Naramubwiye nti itahire nyine uze mu rugo unsange njye nyoko wakubyaye.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibyabaye ku mukobwa we byagasigiye isomo abana bo mu byaro, ati” Bibaye ngombwa abana bahanwa bakigishwa kwihanganira ubuzima baba babayemo mu cyaro kuruta kujya mu mujyi aho bahurira n’ibishuko byinshi.”

Mukampfizi yavuze ko ubu agiye gusubiza umukobwa we mu byo kwiga imashini akiga kudoda.

Uyu mwana yabonye ubufasha mu gihe cy’imyaka itanu yose

Rutayisire Chantal uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Rutayisire Chanty wari umaze kubona ibyabaye kuri uyu mwana yahise afata icyemezo cyo kumufasha.

Uyu munyarwandakazi usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yiyemeza gufasha Uwimana mu gihe cy’imyaka itanu.

Ubufasha Uwimana azahabwa harimo; Ubwisungane mu kwivuza, amata y’umwana ndetse n’ibindi byose nkenerwa birimo n’ibyo kurya azajya ahabwa buri kwezi.

Ku ikubitiro uyu mwana yashyikirijwe ibyo kuba yifashishije mu minsi ya vuba birimo ibyo kurya, ifu y’igikoma, umufuka w’umuceri, ibishyimbo, amavuta, ibikoresho by’isuku, isukari n’ibindi byinshi.

Uwimana yashyikirijwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku muryango we wose aya akazajya atangwa buri mwaka kugeza imyaka itanu irangiye.

Ikindi uyu mwana yashyikirijwe ni telefone ya smartphone izamufasha kujya avugana n’umuterankunga we Rutayisire wiyemeje kumufasha.

Rwema Dennis wari uhagarariye Rutayisire ubwo yasuraga uyu mwana yamushyikirije ubutumwa bwose yari yahawe ndetse amwizeza ko bazakomeza kumuba hafi umunsi ku wundi.

Ati”Ngira ngo wabonye ubuzima babayemo, biragoye ko nk’umwana arwaye bikaba ngombwa ko hakenerwa ibihumbi 10 bahita babibona ariko ubu bafite undi muryango bajya bahita biyambaza yampamagara cyangwa agahamagara Rutayisire, twiyemeje kumufasha byibuza mu gihe cy’imyaka itanu.”

Mu itsinda ryari ryagiye gushyikiriza inkunga uyu mwana harimo kandi umukinnyi wa Filime Musanase Laura uzwi nka Nikuze muri filime ya Citymaid.

Uyu ufite umushinga wo kuvugira abana b‘abakobwa baterwa inda zitateguwe yabwiye IGIHE ko ubuzima Uwimana yanyuzemo ari isomo rikomeye ku bana b’abakobwa.

Musanase yagize ati” Ikibazo uyu mwana yahuye nacyo hari benshi bahura nacyo ariko ntibimenyekane, nari nkeneye kumenya neza uko ibi bintu bigenda ngo bibeho naganiriye nawe kandi koko birababaje.”

Uyu mukinnyi wa Filime nk’umwe mu bakobwa badatinya guhamya ko nawe yabyaye atarashaka yagaragaje ko Uwimana hari byinshi agiye guhomba mu buzima birimo kumara imyaka myinshi yicaye mu rugo yita ku mwana ndetse ntacyo yimarira.

Atanga ubutumwa ku bana b’abakobwa yagize ati” Abantu bareke gukoresha abana bakiri bato, ndasaba abana bakiri bato ko igihe bahuye n’ikibazo nk’iki bajya batinyuka bakavuga bikamenyekana kuko bifasha n’abandi.”

Musanase yashimiye cyane Rutayisire Chanty wafashije uyu mwana aboneraho no gusaba buri wese kuba yafasha abababaye kuko ari igikorwa kigaragaza ubumuntu.

Twasuye Uwimana mu cyaro aho ari kuba

Ibyo gufasha uyu mwana byamugejejweho
Uhereye ibumoso; Nikuze wo muri Citymaid, Umubyeyi wa Uwimana, Uwimana ndetse na Rwema wari uhagarariye abagiye kumufasha
Uwiamana watewe inda afite imyaka 15 yafashijwe
Rutayisire Chanty utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje gufasha uyu mwana mu gihe cy'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .