Uretse abahisemo gushora agatubutse mu bworozi bwazo no mu gucuruza inyama zazo zinakunzwe n’abatari bake, usanga mu bice by’icyaro hafi buri rugo rworoye ingurube.
Aya matungo ariko yibasirwa n’indwara ya muryamo y’ingurube bamwe bita ‘Rouget’ ihitana ingurube zirenga ibihumbi 15 ku mwaka.
Mu bukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara, igikorwa cyo gukingira ingurube cyatangirijwe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu aho biteganyijwe ko hazakingirwa ingurube 5000.
Iki igikorwa cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, binyuze mu mushinga wa DeSIRA, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, yavuze ko ubworozi bw’ingurube buri mu bwo leta y’u Rwanda yahisemo gushyiramo imbaraga kuko butanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito bugafasha abaturage cyane cyane abo mu duce tw’icyaro kwiteza imbere no kwivana mu bukene.
Yagize ati “ Intego dufite ni uko mu myaka itanu iri imbere 40% by’inyama zicuruzwa mu gihugu zizaba ari iz’ingurube.”
Umuyobozi wungirije mu Karere ka Rutsiro Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko ubworozi bw’ingurube bufasha abaturage mu iterambere.
Yagize ati “ Ingurube ni itungo ryororoka cyane kandi vuba kuko ingurube imwe ishobora kubyara ibibwana birenga icumi kandi ikibwana gifite ukwezi kumwe kigura hagati y’ibihumbi 30 na 40 Frw, byongeye kandi ntabwo riruhije kuryitaho.
Yavuze ko n’ubwo indwara ya muryamo itaraba nyinshi mu Karere ka Rutsiro ariko aborozi bashishikarizwa gukingiza ingurube kugira ngo babashe kuyirinda itarahagera.
Kugeza ubu mu gihugu hari ingurube zisaga ibihumbi 600 mu gihe mu Karere ka Rutsiro habarurwa izisaga ibihumbi 25.
Nyiransabimana Florence wo mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Kivumu Worora ingurube, yavuze ko kuba batewe inkunga yo kubaha urukingo rw’indwara ya muryamo birafasha mu bworozi bwabo kuko abenshi ntabwo bari bayifiteho amakuru.
Yagize ati “ Urukingo ruradufasha mu bworozi bwacu kuko abenshi muri twe ntabwo twari tuzi byinshi ku ndwara ya muryamo. Byashoboka ko yari kuzafata ingurube zacu tukagira ngo ni uburwayi busanzwe.”
Urukingo rw’indwara ya Muryamo y’ingurube rumaze imyaka itatu rukoreshwa mu gihugu. Ingurube zikingirwa ni izegeze igihe cyo kwima ndetse n’izatangiye kubyara.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!