00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KT Rwanda Networks yatangije uburyo bufasha abakiliya guhamagara hakoreshejwe umuyoboro wa 4G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 March 2025 saa 11:38
Yasuwe :

Ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN) cyatangije uburyo bwacyo bwo guhamagara hakoreshejwe umuyoboro mugari wa 4G bwiswe KTRN HD Voice over LTE (VoLTE) bufasha ababukoresha kumvikana neza n’abo bahamagaye hatabayemo gucikagurika kw’ihuzanzira (network).

Ni uburyo bwatangiye gukoreshwa n’abafatabuguzi b’icyo kigo mu bice byose by’igihugu.

Gukoresha ubwo buryo ntibisaba gukura kuri internet cyangwa indi ‘application’ yifashishwa mu guhamagara nka WhatsApp, Skype, cyangwa izindi, ahubwo bisaba gusa kuba ufite telefone ya 4G ifite ikoranabuhanga ryakira VoLTE na SIM Card ya 4G ya KTRN ubundi ugatangira guhamagara.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Daeheak AN (Aaron), yavuze ko intego y’icyo kigo ari ugukomeza koroshya itumanaho binyuze muri serivise zinyuranye.

Ati “Dukomeje kuzana ibishya no gutanga serivise zinyuranye ngo duhaze ibyifuzo by’abakiliya bacu. Gutangiza VoLTE ni intambwe ikomeye mu rwego rw’itumanaho mu Rwanda. Ubu buryo twatangije bufasha ababukoresha guhamagara no guhamagarwa hakoreshejwe umuyoboro wacu wa 4G wizewe, kandi serivise ziri ku giciro cyiza. Intego yacu ni ugutanga ibisubizo mu by’itumanaho bifatika kandi byoroshye gukoresha.”

VoLTE ifite umwihariko wo kuba mu kuvugana kw’abayikoresha, amajwi aba yumvikana neza hatumvikanamo urusaku cyangwa imiyaga, guhamagara birihuta kuko ugitangira guhamagara, telefone uhamagaye ihita itangira gusona udategereje ku buryo byihuta inshuro eshatu ugereranyije no gukoresha 3G na 2G.

Mu kuvugana ukoresheje VoLTE kandi ntihabaho gucikagurika kw’ihuzanzira ndetse biroroshye guhitamo guhamagara mu majwi gusa cyangwa guhamaraga mu majwi n’amashusho.

Mu rwego rwo kwishimira itangizwa rya serivise ya VoLTE, KT Rwanda Networks yashyizeho poromosiyo yo guhamagarira ubuntu no kohereza ubutumwa bugufi ku bakiliya bari gukoresha ubwo buryo bushya mu gihe cy’amezi atatu.

Ikindi ni uko uburyo bwa VoLTE bwamaze guhuzwa n’ubw’ibindi bigo by’itumanaho mu Rwanda bitanga serivise z’itumanaho ari byo MTN Rwandacell na Airtel Rwanda.

KTRN kandi iri gukorana n’ibindi bigo by’itumanaho bikorera mu karere n’ahandi ku Isi ngo bihuze uburyo bwabyo bw’itumanaho rya telefone n’ubwa VoLTE ku buryo abafatabuguzi babyo babasha guhamagarana bakanohereza ubutumwa bugufi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri KTRN, Ngabonziza Steven, yashimangiye ko icyo kigo ubu kiri kuvugana n’inganda zikora telefone n’abakwirakwiza izicuruzwa cyane mu Rwanda nka Samsung, Apple Tecno, na Infinix kugira ngo bongere umubare wa telephone kw’isoko zibasha kwakira ubwo buryo bushya bwa VoLTE.

Gukoresha serivise ya VoLTE bisaba guca ku bacuruzi ba 4G mu Rwanda bakorana na KTRN; baboneka kuri www.ktrn.rw/partners. Mu gihe abafatabuguzi basanzwe, bakoresha *900# cyangwa bagaca kuri application ya LTE RWA bakabona amakuru ahagije ajyanye na serivise ya VoLTE.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Daeheak AN (Aaron), yavuze ko intego y’icyo kigo ari ugukomeza koroshya itumanaho binyuze muri serivise zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .