Byagarutsweho n’Umuyobozi wa UNCHR Rwanda, Ndeye Aissatou Masseck Ndiaye, wasabye abayobozi ba kaminuza zitandukanye zo muri Afurika kugira uruhare mu korohereza impunzi hirya no hino kugera ku burezi bufite ireme.
Yagaragaje ko gufasha impunzi kwiga mu mashuri makuru na kaminuza bigamije kuzifasha guhindura imibereho no kuzitera ingabo mu bitugu.
Ati “UNCHR ibona guha uburezi mu mashuri makuru na kaminuza nk’inzira yo gufasha impunzi ku kuva mu kwiga zikagera mu kugira icyo zinjiza. kuko kuva ku gushingira ku nkunga y’abagiraneza ukagera ku kwigira ari ikintu cy’ingenzi cyane.”
Yakomeje ati “Ibi byose kandi biha impunzi z’urubyiruko ubushobozi bwo kugira ahazaza heza no gukurikira inzozi zabo. Ntekereza ko kubafasha binyuze mu burezi ari ikintu gikomeye twashyiramo imbaraga kuko ntabwo twifuza ko bahora bategera ku bandi. Burya nta muntu wifuza kuba impunzi ubuzima bwe bwose baba bifuza uburyo bwabafasha kuva muri ubwo buzima batagizemo uruhare.”
Yavuze ko UNCHR ifite intego ko nibura 15% by’impunzi zigomba kuba zarageze muri kaminuza nubwo kuri ubu imibare ikiri kuri 7% gusa.
Yemeje ko kwiga ari uburenganzira impunzi zidakwiye kuvutswa n’ibibazo biba byarazigwiririye bishingiye ahanini ku mutekano muke n’amakimbirane mu bihugu ziba zaraturutsemo.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yigenga ya ULK, Prof. Balinda Rwigamba, yagaragaje ko iyi kaminuza yatangiye gutanga buruse ku mpunzi aho kuri ubu ifite izirenga 140.
Yagaragaje ko byakabaye inshingano za kaminuza kugira uruhare mu gufasha urubyiruko rw’impunzi kwiga kuko birufasha gutegura ejo heza harwo.
Ati “Ikintu cy’ingenzi ni ukugira uruhare mu kubaka ahazaza habo, kugira ubumuntu, indangagaciro, urukundo n’umutima w’impuhwe. By’umwihariko muri Afurika tuzi ko iyo ufashije umuntu umwe na we afasha abandi benshi. Ntekereza ko ari ikintu cy’ingenzi gufasha impunzi gutegura ejo hazaza.”
Yemeje ko urubyiruko rw’impunzi iyo ruhawe amahirwe yo kwiga, rushyiraho umwete kandi rugakorera ku ntego kuko ruba rushaka guhindura amateka mabi y’ubuhunzi.
Ati “Muri bo baba bifitemo ikintu cyo kuba abanyeshuri beza. Barakora cyane, haba mu kwitabira ishuri, gutsinda amasomo, gukora imikoro, kwiga ikoranabuhanga, indimi, ukunda kubasanga bari mu masomero n’ahandi bashaka kuzamura ubumenyi. Baba bafite impamvu ikomeye ibasunika ishingiye ku mateka y’ahashize.”
Yavuze ko Kaminuza ya ULK yatanze buruse ku batishoboye b’impunzi mu gihe abandi bafite ubushobozi buke bashyiriweho uburyo bwo kuba bakwishyura amafaranga y’ishuri mu byiciro.
Yemeje ko kandi abarangiza bafite amanota meza, bafashwa kubona akazi kandi ko kwiga bibafasha gutegura ahazaza habo neza nk’uko baba bifuza kuva mu mateka mabi y’ubuzima bw’ubuhunzi.
Perezida wa Kaminuza ya Oslo muri Norvège, Svein Stølen, yavuze ko umubare w’impunzi ugenda wiyongera bityo ko hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye zikaba zahabwa uburenganzira bwo kwiga.
Kuri ubu impunzi ziri mu Rwanda zibasha kwiga guhera mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.
Kaminuza zitandukanye zirimo Kepler College, Globol Health Equity n’izindi mpuzamahanga usanga harimo abana b’impunzi bari gufashwa kwiga.






Amafoto: Paccy Himbaza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!