00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yohereje abarwanyi ibihumbi 100 bo kurwanira u Burusiya mu ntambara na Ukraine

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 August 2022 saa 11:09
Yasuwe :

Korea ya Ruguru yahaye u Burusiya abakorerabushake ibihumbi 100 kugira ngo bayifashe mu rugamba ihanganyemo na Ukraine.

Televiziyo yo mu Burusiya yavuze ko abo bakorerabushake bazagera mu gihugu mu minsi mike, kugira ngo bafashe mu rugamba rwo guhangana na Ukraine.

Bivugwa kandi ko u Burusiya bwatumije abubatsi bo muri Koreya ya Ruguru kugira ngo bajye gusana Umujyi wa Donbas muri Ukraine ubarizwamo abantu bakoresha ururimi rw’Ikirusiya.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, Alexander Matsegora, mu kiganiro yatambukije muri Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko abubatsi b’Abanya-Koreya ya Ruguru bafite ubumenyi buhanitse.

Yavuze ko bakora cyane kandi ko biteguye kwitanga mu bihe bigoye bagasana ibyangiritse muri Donbas.

Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu byemeje Repubulika ya Rubanda ya Luhansk na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk nk’izigenga. Gishyigikiye u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.

Koreya ya Ruguru imaze kubaka ubushobozi mu bijyanye n'igisirikare ku buryo bivugwa ko kiri mu bikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .