Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gupima Coronavirus (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurwanya COVID-19, Leta ya Koreya y’Epfo ibinyujije mu Kigo cyayo cy’Ubutwererane, Korea International Cooperation Agency [KOICA], yageneye u Rwanda impano y’ibikoresho byo kurwanya iki cyorezo.

Ibi bikoresho byashyikirijwe u Rwanda mu muhango wabereye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) i Remera, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020.

Wari urimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Ngamije Daniel; Ambasaderi Jin-weon Chae uhagarariye Koreya y’Epfo mu Rwanda; Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik.

Ibikoresho KOICA yatanze bigizwe na laboratwari igendanwa (Mobile Lab), kiosques zimukanwa zipima COVID-19 zikanasukura abaganga baba bamaze kubonana n’abarwaye (walkthrough sanitizing booths) n’ibikoresho bitandukanye byo gupima iki cyorezo muri laboratwari (Testing Kits).

Ambasaderi Jin-weon Chae yashimiye u Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu bya Afurika biri guhangana bikomeye na COVID-19.

Ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuri njye kubasangiza ibikoresho nk’ibi bizafasha mu kongera ubwirinzi, bikadufasha mu kwirinda Coronavirus. Ndashimira Minisitiri ku bwo kuza muri iki gikorwa ndetse ngashimira n’ikipe ye ku bw’imitegurire myiza. Iki Cyorezo nta gihugu na kimwe kitagizeho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Yakomeje ashima ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bwakomeje kwitwara neza muri ibi bihe. Ashima Minisiteri y’Ubuzima na RBC byafashe iya mbere mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yashimye Koreya y’Epfo ku bw’umusanzu yatanze, yishimira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nishimiye ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’ubuzima. Ubu bufatanye twabwishimiye cyane muri ibi bihe bya COVID-19. Twishimiye ubu bufasha bw’ibi bikoresho byavuye muri Koreya.”

Arongera ati “Laboratwari igendanwa izifashishwa ahantu hatandukanye by’umwihariko mu mashuri, gereza, inkambi n’ahandi hose bizaba ngombwa ko tugera byihuse tuhakeka iki cyorezo. Twishimiye ibi bikoresho kuko bizadufasha mu kongera ubushobozi bwo gupima Coronavirus.”

Yanavuze ko ibi bikoresho bizafasha mu kugabanya amahirwe yo kwandura kw’abaganga.

Ku wa 27 Ukwakira 2020, Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Jin-weon Chae wa Korea n’abandi.

Icyo gihe, Ambasaderi Jin-weon Chae yavuze ko mu gihe cye azaharanira kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Koreya, hagamijwe ko utanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’iki gihugu.

Aha hasobanurwaga uko kiosques zimukanwa zipima COVID-19 zikanasukura abaganga baba bamaze kubonana n’abarwaye zizajya zikoreshwa
Aha umuganga nyuma yo guhura n'umuntu yari ari kwitaho azajya yisukura
Ambasaderi Jin-weon Chae uhagarariye Koreya mu Rwanda yashimiye u Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu bya Afurika biri guhangana mu buryo bukomeye na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .