Ni bisi zatanzwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, zifite agaciro k’agera kuri miliyoni y’Amadolari zombi.
Ni bisi zihariye kuko zizajya zitwara abantu nta mubyigano urimo bitewe n’imiterere yayo imbere. Harimo imyanya bamwe bagenda bicaye ingana na 29 n’indi mike cyane yagenewe abantu kugenda bahagaze.
Zifite kandi inzira z’abantu bafite ubumuga ku buryo bizaba byoroshye mu gihe igiye gutwa abantu bafite ubumuga by’umwihariko ubw’ingingo bagorwaga no kwinjira muri bisi zisanzwe.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Igenamigambi, Charles Kalinda, yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo buri mu ngeri zinyuranye kandi ko bisanzwe bikorana no mu guteza imbere ubwikorezi rusange.
Yakomeje ati “Ibi ni ibiza bisanga gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kandi ubu ni ubwunganizi kugira ngo dukomeze dushyire iyo politiki mu bikorwa. Ntabwo ari izo modoka ebyeri gusa baduhaye nk’impano ahubwo hari n’ibindi dusanzwe dukorana mu bijyanye n’urwego rw’ubwikorezi.”
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo kongera imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange nka rumwe mu rwego mu zigira uruhare mu guhumanya ikirere, abikorera nabo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe arimo.
Ati “Ibijyanye no gukoresha imodoka z’amashanyarazi ni ibintu Leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga cyane, impamvu ni uko tugomba kugabanya ibihumanya ikirere kandi ubwikorezi ni ikintu kigira uruhare runini, rero uko twongera imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi ni na ko bidufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
U Rwanda rwihaye intego y’uko bizagera mu 2030, 20% by’imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi ariko Kalinda avuga ko umubare ukiri muto cyane.
Ati “Mu bijyanye n’imodoka zikoresha amashanyarazi, turacyari hasi cyane, turacyakeneye gushyiramo imbaraga nyinshi no kubyigisha abaturage, n’abakora mu rwego rw’ubwikorezi tubashishikariza kugura izo modoka.”
MININFRA itangaza ko imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa kuri ubu zinifashishwa mu gukusanya amakuru no kugenzura imikorere yazo.
U Rwanda rwatangiye kuyobokwa
Guverinoma y’u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa n’ubundi bwose bushoboka.
Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Ampersand, BasiGo, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride n’ibindi.
Mu byo bazagabanyirizwa harimo n’igiciro cy’amashanyarazi kuri sitasiyo izi modoka zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi, ni uko ibyuma bisimbura ibindi by’izi modoka bigabanyirizwa umusoro.
Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo, ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.
Ubundi bufasha aba bashoramari bahabwa harimo kuba batishyura ubukode bw’aho bubatse sitasiyo z’amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!