00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Perezida w’Agateganyo nawe yegujwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 December 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Koreya y’Epfo yeguje uwari Perezida w’Agateganyo, Han Duck-soo, nyuma y’ibyumweru bibiri n’ubundi Inteko Ishinga Amategeko yeguje Yoon Suk Yeol wari Perezida.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko 192 batoye bemeza ko Han yeguzwa, mu gihe abatoye ibinyuranye n’ibyo bari 151.

Minisitiri w’Intebe, Han yari yafashe ubutegetsi asimbuye Yoon wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kugerageza gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ku wa 3 Ukuboza.

Han yagombaga kuyobora igihugu akakivana mu bihe kirimo bya politiki itameze neza, gusa abatavuga rumwe mu Nteko Ishinga Amategeko bihutiye gusaba ko yeguzwa.

Han Duck-soo wari Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo yegujwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .