Abagize Inteko Ishinga Amategeko 192 batoye bemeza ko Han yeguzwa, mu gihe abatoye ibinyuranye n’ibyo bari 151.
Minisitiri w’Intebe, Han yari yafashe ubutegetsi asimbuye Yoon wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kugerageza gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ku wa 3 Ukuboza.
Han yagombaga kuyobora igihugu akakivana mu bihe kirimo bya politiki itameze neza, gusa abatavuga rumwe mu Nteko Ishinga Amategeko bihutiye gusaba ko yeguzwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!