Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2020, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi wa Repubulika ya Korea mu Rwanda, Jin-Weon Chae.
Ayo masezerano avuga ko iyi nguzanyo yatanzwe binyuze mu Kigega gishinzwe guteza imbere ubukungu, izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40, irimo imyaka 15 izajya yishyurwa ku nyungu nto ingana na 0,01% ku mwaka.
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko uyu mushinga uje kongera imbaraga muri gahunda ya guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose.
Yagize ati "Uyu mushinga uje gufasha muri gahunda ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose 100% mu 2024, tuvuye kuri 56,7% turiho ubu. Turashimira Guverinoma ya Repubulika ya Korea ku nkunga n’ubufatanye ikomeza kutugaragariza mu mpande zitandukanye, ariko cyane cyane mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ndetse n’amazi n’isuku n’isukura.”
Ambasaderi Jin-Weon yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda, mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye.
Ati "Ndizera ko uyu mushinga uzatanga amashanyarazi afite ingufu, azafasha mu iterambere ry’inganda ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.”
Uyu mushinga uzafasha mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi irimo uwa Gasogi, Mamba, Nyabihu na Rwabusoro, unafashe mu gushyiraho sitasiyo zitandukanye zituma umuriro ujyana ingufu ndetse udacikagurika, zirimo iya Nyabarongo.
Aya masezerano aje asanga andi atandukanye u Rwanda rwasinyanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, yo gushyigikira urwego rw’ingufu.
Muri ayo masezerano harimo ay’u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Uburayi y’Ishoramari, Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), Ikigega mpuzamahanga cy’iterambere (OPEC) n’ayandi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!