00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo yasabye u Rwanda kuyishyigikira mu rugendo rwo kwakira ‘World Expo 2030’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 02:31
Yasuwe :

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Jin-weon Chae, yasabye umusanzu warwo mu gushyigikira igihugu cye ngo kizakire Imurikagurisha Mpuzamahanga riteganyijwe mu 2030 rya ‘World Expo 2030’.

Koreya y’Epfo irateganya kuzakira iri murikagurisha rizamara amezi atandatu kuva muri Mata kugeza mu Ukwakira 2030 mu Mujyi wa Busan.

Ibikorwa bizamurikwa muri ‘World Expo 2030’ bizaba ari ibitanga ibisubizo ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri rusange.

Kugeza ubu Umujyi wa Busan uhanganye n’indi irimo Roma mu Butaliyani, Riyadh yo muri Arabie Saoudite na Odesa muri Ukraine.

Biteganyijwe ko Ihuriro Mpuzamahanga ritegura amamurikagurisha [Bureau International des Exposition (BIE)] ari ryo rizemeza igihugu kizakira ‘World Expo 2030’.

Kugeza ubu buri gihugu cyatanze kandidatire yacyo ndetse kuri ubu ziri gusuzumwa. Ibihugu binyamuryango bya BIE bizahitamo ikizakira ‘World Expo 2030’ mu Nteko Rusange iteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2023.

Ubwo hizihizwaga “Gaecheonjeol”, umunsi uba buri tariki 3 Ukwaikira hazirikanwa umunsi Koreya y’Epfo yashingiweho. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Ambasaderi Chae uhagarariye Koreya y’Epfo mu Rwanda, yashimye umubano ukomeye waranze ibihugu byombi kuva mu 2010 agaragaza ko wabaye imbarutso y’ibikorwa mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Ati “U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’ingenzi kuva mu 2010 kandi Guverinoma ya Koreya nayo yabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, twafatanyije mu mishinga y’inyungu ku mpande zombi irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi.”

Yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Koreya ifite ubushake bwo gukomeza gushimangira ubutwererane n’u Rwanda muri uru rugendo rurimo rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Chae, yasabye u Rwanda kuzashyigikira igihugu cye kugira ngo kizabashe kwakira iri murikagurisha.

Ati “Koreya ishyize imbere cyane ibijyanye no kwakira imurikagurisha rya World Expo 2030 i Busan. Uretse Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko n’ibigo mpuzamahanga byo muri Koreya nka Samsung, Hyundai Motor, LG na SK bishyigikiye iyi gahunda.”

Iki gihugu gifite amahirwe menshi yo guhabwa ‘World Expo 2030’ kuko cyagiye cyakira ibindi bikorwa bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga. Ibi birimo imikino ya Olempike yo mu 1988, Igikombe cy’Isi cyo mu 2002 [cyakiriye gifatanyije n’u Buyapani] n’andi mamurika nk’iryo mu 1993 na 2012.

Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimye umubano igihugu cye gifitanye na Koreya.

Ambasaderi Jin-weon Chae yasabye ko u Rwanda rwashyigikira Koreya y'Epfo ihataniye kwakira World Expo 2030
Koreya y’Epfo yasabye u Rwanda kuyishyigikira mu rugendo rwo kwakira ‘World Expo 2030’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .