Ubu butumwa babuhawe mu gusoza amahugurwa yabahurije i Kigali mu Kigo Gishinzwe Guhugura ba rwiyemezamirimo, ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’amakoperative (RICEM).
Mu nyigisho bahawe bongeye kwibutswa ko umuyobozi ari ijisho ry’abo ayoboye kandi ko bakwiye gushaka icyabateza imbere, bagahanga udushya, bagakangurira abagore n’urubyiruko kwinjira mu makoperative n’izindi zizabafasha gukora kinyamwuga.
Umuyobozi Mukuru wa RICEM, Dr Mukulira Olivier, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye aya mahugurwa ategurwa kwari ukugira ngo bigishe abayobozi b’amakoperative kwimakaza umuco wo gufatanya hagati y’amakoperative, abanyamuryango n’abafatanyabikorwa bayo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, ubwo yasozaga ayo mahugurwa kuri uyu wa 7 Ukwakira, yasabye abayitabiriye kunoza imikorere n’imikoranire no kubyaza umusaruro inyigisho bayaherewemo.
Ati"Ubutumwa twifuje kugeza kuri aba bayobozi bitabiriye aya mahugurwa ni ukugira ngo banoze imikorere n’imikoranire mu makoperative kuko byagiye bigaragara ko hari aho usanga hari umwiryane no kutumvikana. Rero turagira ngo bagende bakemure ibyo bibazo ndetse turabashishikariza gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe."
Abitabiriye ayo mahugurwa bashimira Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amakoperative na RICEM by’umwihariko nk’ikigo cyayateguye kandi bizeza ko bagiye gushyira mu bikorwa inyigisho baherewemo.
Gakuba Patrick yagize ati "Nk’uko twaje dufite abo duhagarariye muri aya mahugurwa rero izi nyigisho duherewe aha tugiye kuzisangiza abo tuyoboye ndetse tunazifashishe mu kunoza inshingano zacu tunakosora ibitagendaga neza."
Ku wa 4 Nzeri 2022 nibwo aya mahugurwa yatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amakoperative, Prof Harelimana Jean Bosco ku nsangamatsiko yo "Guteza imbere amakoperative yo mu Rwanda binyuze mu bufatanye bwayo ndetse no kwihangira imirimo."







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!