Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace Rwanda.
Uyu ni umuryango uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi, by’umwihariko mu Rwanda ukabinyuza muri gahunda y’isanamitima, kubana neza no guteza imbere Abanyarwanda ariko hashimangirwa ubudaherwanwa.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bamwe mu bayirokotse bavuga ko bahagiriye ibibazo bikomeye birimo ihungabana rikomeye n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi ariko kuri benshi byabaye amateka, kubera gahunda zinyuranye n’ibiganiro bigamije gukomezanya bagiye bitabira.
Mu biganiro byabaye ku wa 21 Ugushyingo 2024, bigahuza impuguke ku buzima bwo mu mutwe zo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] ndetse n’abagize Umuryango Interpeace, niho hamurikiwe ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu twa Nyabihu, Musanze, Ngoma, Nyagatare na Gisagara.
Umuyozi Mukuru wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu bice bibiri bitandukanye birimo kureba uko imibanire myiza y’imiryango ihagaze no kureba umusaruro wa gahunda yo komora ibikomere.
Ati “Hari n’umubyeyi wavuze ngo tugifite amakimbirane abana baratsindwaga mu mashuri bati kuva aho dutangiye kubegera tukabagira inama tukabafasha gukora imikoro, imyitwarire yabo yariyongereye.”
“Ibi bitugaragariza ko ingaruka nziza zitaba gusa ku buzima bwo mu mutwe ahubwo no ku mibanire, bikanagira ingaruka ku myitwarire y’abana n’uko ababyeyi babanye.”
Kayitare yavuze ko ubu bushakashatsi bwari bugamije no gutahura ahakiri intege nke kugira ngo hogerwe imbaraga.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yavuze ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakozwe byinshi mu gufasha abagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi bigikomeje.
Ati “Hari inzego z’ubuzima zubakwa zigenda zimanuka kugera no ku bigo nderabuzima umuntu ashobora kwegera akabona ubufasha. Hari n’ibiganiro bibera mu mudugudu aho abantu batuye kugira ngo amateka bayegera banayakire nyuma bagire n’intumbero zo kujya imbere.”
Dr. Darius Gishoma yavuze ko hari imiryango igera kuri 50 mu bice bitandukanye by’igihugu yita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe kandi bigaragara ko bitanga umusaruro batarinze kujya kwa muganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!