U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abashinwa b’inzobere mu by’amabuye y’agaciro bazarufasha kuyashakisha ibyogajuru

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abashinwa 47 b’inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazarufasha gushakisha aho ahererereye hirya no hino mu gihugu, ubwoko, ingano yayo n’ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryifashisha ibyogajuru.

Iri tsinda ryakiriwe kuri uyu wa 6 Ukuboza muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, umuhango wari uhagarariwe na Ambasaderi wabwo, Rao Honguei n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Gatare Francis.

Iri tsinda rije nyuma y’ibiganiro Abaperezida b’ibihugu byombi bagiranye mu 2018 bigasiga hashyizwe umukono ku masezerano arimo ayo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gatare yavuze ko muri iyo myaka itatu iryo tsinda rizazenguruka igihugu cyose riri kumwe n’abakora muri urwo rwego b’Abanyarwanda bafata ibimenyetso mu mibande, mu migezi n’ahandi harebwa ingano n’ubwoko bw’amabuye y’agaciro ahari.

Ati “Bizakorwa kugira ngo tubone ubwoko bw’amabuye ari mu gihugu cyacu, aho ari atembanwa n’amazi akajya mu mibande, Tuzazenguruka igihugu cyose tukirangize. Tukazakoresha ikoranabuhanga ry’iwabo, ry’ibyogajuru kugira ngo dusobanure uko imisozi iteye, ubwoko bw’amabuye ahari.”

Ni ikoranabuhanga ryifashishwa n’ibyogajuru bifite ubushobozi bwo kureba uko imisozi iteye bigendeye ku makuru y’umutungo kamere yari asanzwe ahari, bigatanga amakuru nyayo y’amabuye y’agaciro ahari.

Ati “Bazajya bajyana n’abakozi bacu muri iyo misozi bashingiye ku makarita ahari, bakureyo amabuye bayazane muri Laboratwari kugira ngo tumenye ikirimo n’ingano yacyo.”

Amasezerano u Rwanda ruheruka kugirana n’u Bushinwa mu Ukwakira uyu mwaka avuga ko ibi bihugu byombi bizakorana mu gushyiraho laboratwari yujuje ibyangombwa izajya ikorerwamo ibijyanye na peteroli, gaz n’amabuye y’agaciro ndetse habeho no gutanga amahugurwa yo kwiga ibijyanye n’imitungo iri mu butaka no kubyaza umusaruro amashyuza mu Rwanda.

Ati “Baje bitwaje n’ibikoresho bizashyirwa muri iyo laboratwari n’ibindi byo gushyiraho ikoranabuhanga rihurizahamwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ‘Online Database’. Ni umushinga twishimiye kandi tubona uzagira akamaro mu kazi kacu ko guteza imbere ubucukuzi bwacu bwa kinyamwuga.”

Gatare yavuze ko mu gihe bazaba bari muri ibyo bikorwa buri mushinwa umwe azajya aba ari kumwe n’umunyarwanda kugira ngo amukureho ubumenyi nawe ashobora kuzifashisha nyuma.

Amb. Rao yavuze ko u Bushinwa buzi neza uruhare ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite mu iterambere ry’u Rwanda aho nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 ayo rwashoye mu mahanga yarubyariye miliyoni 399$.

Yavuze ko nubwo bimeze gutyo ariko urwo rwego rugifite ibibazo birimo kuba bukorwa mu buryo butaratera imbere ku buryo u Bushinwa nk’igihugu kimaze kwiyubaka kitabura icyo gifasha u Rwanda kandi bifitanye ubucuti bukomeye.

Kugeza ubu mu bigo 40 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi, 12 ni ibyo mu Bushinwa. Iki gihugu kandi kimaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye muri uru rwego mu bihugu birenga 50.

Ati “U Bushinwa bwohereje mu Rwanda inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo zishyire mu bikorwa imishinga ihuriweho. Amatsinda y’abatekinisiye azasangira ubunararibonye n’ikoranabunga rigezweho na bagenzi babo bo mu Rwanda. Mfite icyizere ko binyuze mu kungurana ibitekerezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buzagera ku rwego ruhambaye.”

Dr Xiao Yang Liu uhagarariye iri tsinda yavuze ko hari icyizere ko mu myaka itatu umushinga uzamara bazasiga bagize uruhare rufatika mu iterambere ry’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Amasezerano impande zombi zifitanye avuga ko ubu bufatanye buzamara imyaka itatu muri ubwo bushakashatsi n’ibikorwa bigamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho hazaza inzobere zigera ku 118 mu byiciro bitandukanye.

U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abashinwa b’inzobere mu by’amabuye y’agaciro bazarufasha kuyashakisha bifashishije ibyogajuru
Amb. Hongwei Rao yavuze ko u Bushinwa buzi neza uruhare ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite mu iterambere ry’u Rwanda
Gatare yavuze ko mu gihe Abashinwa bazaba bari mu Rwanda bazasiga bahinduye byinshi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (127086) Re-process this page