Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi NCHR yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ku wa 29 Mata 2025.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakora muri iyo komisiyo abayobozi mu Karere ka Kayonza ndetse n’abaturage.
Cyabanjirijwe no gusura igice gishyinguyemo inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange zirunamirwa ndetse hashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza agaciro izo nzirakarengane.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndandabahizi Didace yasobanuye ko Urwibutso rwa Jenonside rwa Mukarange ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 9000 zirimo n’iy’Abatutsi baguye kuri Paruwasi ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994 n’indi yakuwe mu zindi nzibutso zahujwe.
Perezida wa NCHR, Umurungi Providence yavuze ko Leta y’ubumwe ikora uko ishoboye kose mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa agaragaza ko ibibera mu Karere u Rwanda ruhereyemo bigaragaza ko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda babonye icyuho bakongera.
Yagize ati “Ibibera hirya mu bituranyi bigaragaza ko abakoze Jenoside babonye undi mwanya babisubira ariko dufite imbaraga n’ubushobozi ntitukiri ba bandi. Dufite imiyoborere myiza ubu aho Umunyarwanda ageze nta waza ngo amumeneremo amwangishe mugenzi we cyangwa umuturanyi we.”
Umurungi yakomeje agaragaza ko ariko buri Munyarwanda afite inshingano zo kwamagana abashaka gusenya Igihugu kuko kigikomeje kwiyubaka mu gihe hari abashaka ko gisubira aho cyavuye.
Umurungi yongeyeho ko Leta yashyizeho NCHR kugira ngo yimakaze iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda kuko bwahonyowe mu buryo ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko bitazasubira ukundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco yavuze ko muri ako karere Jenoside yakoranywe ubukana bukabije.
Yavuze ko mu Batutsi bagera kuri 40.000 baguye muri Kayonza kuri ubu habonetse gusa imibiri itageze ku bihumbi 30.000, kuko hari imwe yaroshywe mu migezi n’ibiyaga indi yangizwa n’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Muri icyo gikorwa, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri bo muri Kayonza, aho umwe yahawe inka yo kumushumbusha iyo bamwibye undi we ahabwa inkunga yo kugura ibikoresho byo gushyira mu nzu yubakiwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!