Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye ko abagifungiwe Jenoside bigishwa kurushaho mbere yo kurekurwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ivuga ko abafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye gufungurwa muri ibi bihe, bafite umwihariko bityo hakwiye kubaho uburyo bwo kubategura neza mbere yo kwinjira mu muryango nyarwanda.

Umukozi wa NURC ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa no kubaka ubushobozi, Mukayiranga Laurence, yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo mu Karere ka Nyanza hatangizwaga umushinga w’isanamitima uzafasha gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa, aho bazahuzwa n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana ibikorwa by’amajyambere.

Uwo mushinga uzakorwa ku bufatanye bw’itorero ADEPR na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, NURC hamwe n’Akarere ka Nyanza.

Mukayiranga yavuze ko imwe mu nzitizi urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rufite ari abantu bakibana n’ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibyo bikomere rimwe na rimwe bitera imyitwarire n’imvugo ziganisha ku macakubiri ku buryo byabangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko abagiye gufungurwa ari bakeya ugereranyije n’abafunguwe mu myaka yashize ariko abo muri iki cyiciro bafite umwihariko.

Ati “Umwihariko abari muri iki cyiciro cy’abagiye gufugurwa bafite ni uko bo batireze ngo bemere icyaha ari nayo mpamvu bakatiwe igihano kirekire; iyo rero bafunguwe bataremeye icyaha bataranagize igihe cyo kwicuza bashobora kugaruka bafite ya mitekerereze irimo ingengabitekerezo ya Jenoside.”

“Hari abagera mu ngo zabo bagasanga zarasenyutse, (…) iyo ageze mu rugo rero agasanga byinshi byarahindutse ntihabeho ubworoherane biteza amakimbirane. Twita no ku mibanire n’imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”

Yavuze ko imibare bakesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yerekana ko guhera mu 2019 mu myaka itanu hazafungurwa abagera ku bihumbi umunani bafungiwe Jenoside.

Imibare yagaragajwe yerekana ko mu Rwanda hose mu 2019 hafunguwe abantu 807, mu 2020 hazafungurwa 922 naho mu 2021 hafungurwe 1496, mu gihe mu 2022 ari 3620. Mu Karere ka Nyanza honyine mu 2019 hafunguwe 550; muri uyu mwaka hazafungurwa 224 naho mu mwaka utaha wa 2021 ni 138.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Pastor Karuranga Ephrem, yavuze ko gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge babitekereje bagendeye ku ijambo ry’Imana kuko risaba abantu kunga ubumwe.

Yasobanuye ko nibahuza abarokotse Jenoside n’ababahemukiye bizatanga umutekano muri sosiyete.

Ati “Hamwe no kubahuza no kubaganiriza buri wese azagira umutekano mu mutima we; umuntu ashobora kuba agenda ariko nta mutekano afite mu mutima. Ni ukubafasha kugira ngo buri wese agarurire icyizere mugenzi we babane mu mahoro.”

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza bavuga ko biteguye kuzakira ababahemukiye kuko bamaze kubababarira.

Uwanyirigira Marie Grace yagize ati “Ndumva niteguye kubakira neza nk’abavandimwe kuko ibikomere nari mfite byarashize; ubu mfite imbabazi nyinshi nibaze dufatanye kubaka igihugu cyacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko ibikorwa cyo guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse bacyitezemo umusaruro mwiza, kuko bizazamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ubushakashatsi bwo mu 2015 bwagaragaje ko mu Karere ka Nyanza abaturage bangana na 76% bakibona mu ndorerwamo y’amoko, hakaba na 37% babona ko Jenoside ishobora kongera kuba. Tukimara kubibona twafashe ingamba ku bufatanye n’abafatanyabikowa kugira ngo dukemure cyo ikibazo.”

Mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri ADEPR mu Rwanda, Mahoro Emmanuella, yagaragaje ko mu igenamigambi ry’uyu mwaka bihaye intego yo gutangiza ibyo bikorwa muri paruwasi 30; imwe muri buri Karere.

Abayobozi batandukanye bahuriye mu biganiro hagamijwe gutanga umusanzu mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Bagaragarijwe ko abafungiye icyaha cya Jenoside bagiye gufungurwa muri ibi bihe bafite umwihariko
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwitegura kwakira abagiye gufungurwa bakoze Jenoside
Haganiriwe ku cyakorwa ngo abazafungurwa basubizwe mu buzima busanzwe, babane neza n'abo basanze
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigamije gushyigikira inzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Ibikorwa by'isanamitima byitezweho umusaruro mwiza
Mukayiranga yavuze ko imwe mu nzitizi urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rufite ari abantu bakibana n’ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umukozi wa NURC ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa no kubaka ubushobozi, Mukayiranga Laurence
Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev Pastor Karuranga Ephrem, yavuze ko gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge babitekereje bagendeye ku ijambo ry’Imana kuko risaba abantu kunga ubumwe
Umuyobozi w’ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri ADEPR mu Rwanda, Mahoro Emmanuella
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko ibikorwa cyo guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse bacyitezemo umusaruro mwiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .