Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiriwe inama yo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bagiriye inama Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na bo abenshi ari zo bifashisha.

Ibi abasenateri babibwiye Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubwo Perezida wayo Musenyeri John Rucyahana yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo by’umwaka wa 2019-2020 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021.

Iyi raporo igaragaza imiterere y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo byagaragaye mu mwaka wa 2019-2020 n’ibipimo byagaragayeho.

Guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye ku kigero cya 56.7%, ivungura n’amacakubiri byagaragaye ku kigero cya 20.6%, gupfobya Jenoside byagaragaye ku kigero cya 13.4%, guha ishingiro Jenoside byagaragaye ku kigero cya 2.9%, guhisha ibimenyetso bya Jenoside 2.5%, kubeshya ko habaye Jenoside ebyiri ni kuri 2.5%, kwangiza ibimenyetso byagaragaye kuri 1.5%.

Benshi mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banahakana bakanapfobya Jenosie, ahanini ni Abanyarwanda baba mu mahanga, harimo abifashisha murandasi mu gukwirakwiza ibyo bitekerezo bibi.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abasenateri byagarutse ku kugira inama Komisiyo z’uburyo yarushaho kunoza imikorere kugira ngo umusaruro ugaragare. Batanze ibitekerezo birimo kongera imbaraga mu kwigisha amateka y’ukuri mu mashuri no gukoresha ikoranabuhanga cyane.

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko hari benshi bakwirakwiza ubutumwa busenya ibyo Leta y’u Rwanda ikora, asaba ko hakongerwa imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibitekerezeho ukuntu habaho ubukangurambaga bukomeye bw’ikoranabuhanga ryakoreshwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ikajya igira nk’ibiganiro itanga kuri Youtube, kuri Twitter, Facebook. Hakwiye ubutumwa bugaragara buvuguruza amacakubiri aba yigishwa n’abari hanze.”

Senateri Bideri John Bonds na we yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga bakerekwa ibyiza igihugu cyagezeho.

Ati “Tugomba kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga, tunazi ko bamwe muri bo bagifite ibitekerezo bibi n’imyitwarire igamije kwangisha ibyiza twagezeho nk’igihugu. Birakwiye ko tugira gahunda ihamye kugira ngo tubagaragarize ibyiza twagezeho nk’igihugu, ariko tunashaka uburyo abagifite imyumvire nk’iyo ngiyo, haba n’uburyo bwo kugira ngo abantu bahangane na bo.”

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko hadakwiye kwibandwa ku gushyira imbaraga mu bitangazamakuru byo mu Rwanda gusa, ahubwo hagakoreshwa n’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Iyo urebye usanga banyura cyane ku bitangazamakuru byo mu Rwanda, ariko kandi biragaragara ko bikwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga, ku buryo bugera no ku Banyarwanda bari hanze. Aha ngaha nkajya inama y’uko imbuga nkoranyambaga zakoreshwa cyane na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kugira ngo ibitekerezo by’ubukangurambaga bigere kuri benshi.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, John Rucyahana, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bavuguruza abavuga amabi ku Rwanda kandi atari ko rumeze.

Yagize ati “Nta mpamvu yo guceceka n’ubwo nta mpamvu yo guhangana na bo ngo dusubirikanye, gusa tugomba kuvuga ibyiza u Rwanda rufite mu gukuza no kuvura no guteza imbere abana barwo, baba abari mu Rwanda n’ababa hanze.”

Ibi kandi byanagarutsweho mu ihuriro rya 13 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, ryabaye ku wa 31 Ukwakira 2020, aho urubyiruko rwinshi by’umwihariko uruba mu mahanga, rwasabye ko hakwibandwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ukuri ku mateka y’u Rwanda, harwanywa abagoreka amateka.

Ange Aisha wari uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Koreya y’Epfo yavuze ko hakwiye gukorwa urubuga (platform) rwa ‘Ndi Umunyarwanda’ rufasha umuntu wese aho ari hose kubona amakuru y’ukuri kandi byihuse kugira ngo habeho kunyomoza abakwirakwiza amakuru atari ukuri.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin ari kumwe na Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance (iburyo) na Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi, Dr Mukabaramba Alvera ubwo bagezwagaho raporo
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, ageza raporo ku Nteko rusange ya Sena
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yatanze igitekerezo cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'abagoreka amateka
Abasenateri batanze ibitekerezo bizafasha Komisiyo kurushaho kunoza imikorere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .