Komiseri muri IBUKA yavuze uko u Rwanda rworetswe n’abayobozi ‘bagufi mu bwenge’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Mata 2019 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abayobozi ba Banki y’Ubucuruzi ya KCB Rwanda ku wa 18 Mata 2019, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, banunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 12 ziharuhukiye.

Basobanuriwe ubukana Jenoside yakoranywe muri aka gace ubwo Abatutsi bagera ku 4000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro bicwaga nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni.

Mu buhamya bwe, Karasira Venuste warokokeye i Nyanza yasangije abayobozi ba KCB Bank, inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza atabawe n’Inkotanyi.

Yagize ati “Njye nari ntuye muri metero 800 uvuye kuri ETO aho twahungiye twumva dutekanye kuko hari harinzwe n’Ingabo za Loni. Zaradutaye Interahamwe zitangira kwica abantu zibateyemo na gerenade.’’

Yakomeje ati “Amahirwe nagize, naryamye munsi y’umurambo umubiri wose wuzura amaraso, kuko nari nacitse akaboko barandebaga bagakeka ko ntagihumeka.’’

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, Karasira arwita ‘urugo rwe’ kuko rurimo abantu 200 azi mu bamwiciwe mu maso.

Komiseri ushinzwe Imibereho myiza y’Abacitse ku Icumu mu Muryango wa IBUKA, Rugero Paulin, yavuze ko icuraburindi ryagwiriye u Rwanda ryatewe n’ubuyobozi bubi.

Yagize ati “Twagize ibyago tugira abayobozi bagufi mu bwenge. Abazi gusoma no kwandika, muzasome amateka y’u Rwanda, mwumve ibitekerezo byabo. Abantu bari bajijutse muzahita mubona ko bari bagufi mu mitekerereze.’’

Yakomeje ati “Ibya hafi ni ubwo Habyarimana yatumirwaga muri Uganda mu birori byo guha ipeti Fred Gisa Rwigema, bamubwira ko ari Abanyarwanda akavuga ko igihugu kimeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi. Utekereza ntiyatekereza atyo. Iyo urebye mu mateka usanga Jenoside yarateguwe kera kuva no mu 1959, Abatutsi bameneshwa mu gihugu.’’

Guhezwa hanze no kwimwa uburenganzira nibyo byahagurukije FPR Inkotanyi itangira urugamba rwo kubaka igihugu kibereye bose, ikibohora ingoyi y’ivangura.

Rugero yashimangiye ko ‘isomo dukwiye gusigarana ni ukubakira ku rukundo mu byo dukora’.

KCB Bank yigiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ndetse yiyemeza gukomeza gushyigikira igihugu muri gahunda zacyo zo kwiyubaka.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gusigasira amateka.

Ati “Dufatanyije turi urumuri rw’u Rwanda kandi dufite inshingano zo gukundana, kwigisha amahoro, kwemera ko turi umwe no kwigira ku mateka. Amasomo ya kera akenshi anyuzwa mu bitabo ariko u Rwanda rwahiriwe no kugira abasobanura amateka yarwo mu buhamya bw’ababinyuzemo.’’

Odhiambo yavuze ko igihugu cyashegeshwe na Jenoside gikwiye kubakira ku nkingi y’ubumwe kuva mu kazi kugera mu ngo.

Yagize ati “Tumaze imyaka 10 dukorera mu Rwanda, kuba twarahaje ni uko hatekanye. Ishoramari ry’abanyamahanga rigana ahari amahoro. Kuva mu 1994, hari abashoramari benshi binjiye mu gihugu nk’igihamya ko cyateye intambwe mu korohereza ishoramari.’’

Mu kurushaho kubungabunga amateka ya Jenoside abitse mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, KCB Bank yatanze inkunga ya miliyoni 2Frw.

Mu 2018, KCB Bank yahaye Ikigo Nderabuzima cya AVEGA-Agahozo kiri i Rwamagana imashini yo kwifashisha mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye zirimo n’izitandura.

Muri uwo mwaka yafatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri gahunda ya ‘KCB Igire’ aho urubyiruko rwigishijwe imyuga irimo guteka n’ubwubatsi bugezweho. Iyi banki yanatanze igishoro cya miliyoni 30 Frw ku mishinga mito 10.

Abakozi n’abayobozi ba Banki y’Ubucuruzi ya KCB Rwanda bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Abayobozi n'abakozi ba KCB Bank basangijwe amateka y'inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za Loni zari muri ETO Kicukiro
Basobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y'abasaga ibihumbi 12
Bateze amatwi ubuhamya bwatanzwe ku buryo umugambi wa Jenoside washyizwe mu bikorwa
Karasira Venuste w'imyaka 67 warokokeye i Nyanza ya Kicukiro yavuze uko yarokotse aryamye munsi y'imirambo, Interahamwe zigakeka ko yashizemo umwuka
Karasira wahungiye muri ETO Kicukiro ngo yari yiteze ko bazahakirira ariko Ingabo za Loni zibasiga mu maboko y'ababahigaga, babiraramo barabica
KCB Bank yatanze inkunga ya miliyoni 2 Frw yo gukomeza kubungabunga amateka ari mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
KCB Bank yibutse nyuma y'urugendo rugufi rwo kwibuka inzira ikomeye Abatutsi banyuzemo bahigwa amanywa n'ijoro
Komiseri ushinzwe Imibereho myiza y’Abacitse ku Icumu mu Muryango wa IBUKA, Rugero Paulin, yavuze ko icuraburindi ryagwiriye u Rwanda ryatewe n’ubuyobozi bubi
Muri Mata 2019, Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rwashyizweho Ubusitani bw’Urwibutso bugamije kurushaho gusobanurira amahanga ukuri ku byabaye mu Rwanda ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu minsi 100
Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere cy'ahazaza
Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko ishoramari riri mu Rwanda ryiyongera kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza