KOICA yashoye miliyoni 26$ mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda mu myaka icyenda ishize

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 Kanama 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA), cyatangaje ko kuva mu 2011 kimaze gukoresha miliyoni 26 z’amadorali ya Amerika mu gufasha iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu iki kigo cyahuye n’abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi barimo Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF) na Koperative HoReCo, kugira ngo basangire ubumenyi bw’uko ubuhinzi mu Rwanda bwakomeza gutezwa imbere.

Iki kigo kivuga ko umwaka ushize cyatanze amahugurwa ku banyarwanda bamwe bagiye muri Koreya y’Epfo, kureba uko kuhira imyaka bikorwa no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, intego ari uko bazana ubwo bumenyi mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda Myung Keun Choi, yavuze ko kuva mu 2011 iki kigo kimaze gukoresha miliyoni 26 z’amadorali ya Amerika, harimo kuhira imyaka hirya no hino mu gihugu n’ibindi bikorwa bifasha ubuhinzi.

Yagize ati “Uyu wari umwanya wo gutanga ibitekerezo aba bantu bavanye muri Koreya kuko tuzi ko urwego rw’ubuhinzi ari ngombwa mu iterambere ry’u Rwanda, twizera ko ubuhanga bavanye muri iki gihugu bushobora kugera ku baturage benshi bukabafasha.”

Kimwe mu bibazo cyagarutsweho kijyanye n’amasoko akiri make, ku buryo n’ibyahinzwe usanga bibura aho bigurishwa.

Myung agira iti “Igikenewe ni ukubanza kongera agaciro k’ibihingwa n’umusaruro ukaba mwinshi, ndatekereza ko hari icyo twafasha tugashyiramo abikorera ariko na leta igafasha mu guteza imbere ibikorwa remezo, urugero nko gushyiraho ubuhunikiro by’ibyo bihingwa, abahinzi nabo bagahabwa amahugurwa y’uburyo bamenyekanisha ibyo bahinga.”

Ku bijyanye no kuhira imyaka, Myung yavuze ko uyu ari umushinga ukenera amafaranga menshi.

Ati “Bikenera amafaranga ariko bigomba gushyirwamo imbaraga byaba leta ndetse n’abafatanyabikorwa, ariko nk’uko mubizi kuhira imyaka bishobora kongera umusaruro kuva kuri toni 25 kugera kuri toni 60 kuri hegitari, ibi bigaragaza ko hakenewe ko byashyirwamo imbaraga.”

Ishimwe Emmanuel uhagarariye HoReCo, yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi rimaze gutera imbere mu Rwanda nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikigaragara mu bijyanye no kuhira imyaka, ari uko imashini zifashishwa zigihenze kubera ko zivanwa hanze y’u Rwanda, mu gihe zizaba zitangiye gukorerwa mu Rwanda bikazafasha.

KOICA yahuje abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi barimo Ihuriro ry'Urubyiruko rwize Ubuhinzi n'Ubworozi (RYAF) na Koperative HoReCo harebwa uko basangira ubumenyi ku iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda
Koreya y'Epfo yavuze ko abanyarwanda bagiye muri iki gihugu kwiga uko kuhira imyaka bikorwa ngo bazaze kubikoresha mu Rwanda
Inzego zitandukanye zahuye na KOICA harebwa uko iterambere ry'ubuhinzi ryakomeza gutera imbere mu Rwanda
Hong Beom-Hee umuyobozi w'umushinga RCSP ufasha mu iterambere ry'ubuhinzi mu cyaro
Ishimwe Emmanuel uhagarariye HoReCo, yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi rimaze gutera imbere mu Rwanda nubwo hakiri byinshi byo gukora
Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda Myung Keun Choi, yavuze ko kuva mu 2011 iki kigo kimaze gukoresha miliyoni 26 z’amadorali ya Amerika mu guteza imbere ubuhinzi

Amafoto: Pacifique Ami Dushimimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza