00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yongeye gusubika umushinga wo kongera kohereza abantu ku Kwezi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 December 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, Bill Nelson, yatangaje ko igikorwa cyo gusubiza umuntu ku kwezi kizwi nka Artemis II cyari giteganyijwe muri Nzeri 2025 cyimuriwe muri Mata 2026.

Ni icyemezo cyafashwe hagendewe ku bibazo bya tekiniki byagiye bigaragara muri icyo gikorwa, icyakora Nelson akavuga ko bari gukora buri kimwe cyose kugira ngo gahunda izagende neza.

Ati “Turi gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo iki gikorwa kizakunde.”

Ubu buryo bwo gusubiza umuntu ku kwezi ni icyiciro cya gatatu cya gahunda ya Artemis yo kubyaza umusaruro isanzure, bigizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2022 ni bwo hoherejwe icyogajuru kitarimo umuntu mu buryo bw’igerageza ndetse kigaruka mu Isi ariko cyangiritse.

Kuri iyi nshuro Nelson yavuze ko bamaze gutahura aho ikibazo byose byaturutse ndetse bari gushaka uburyo babikemura burundu.

Icyogajuru kizoherezwa mu 2026 kizagendamo abantu bane, ariko bikavugwa ko batazagwa ku Kwezi.

Artemis II izaba ari nk’integuza ya Artemis III. Abazaba bari muri ubwo butumwa bwa gatatu bo biteganyijwe ko bazagwa ku Kwezi, bikazaba ku nshuro ya mbere umuntu akandagiye ku Kwezi nyuma y’imyaka 52 ishize, ubwo Amerika yaherukagayo muri gahunda yise ‘Apollo 17’.

Mu 2022 u Rwanda na rwo rwashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku kwezi yiswe ‘Artemis Accords’.

U Rwanda n’ibindi bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, byemeje ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi.

Bitandukanye no mu 1972, abazajya ku Kwezi bazakora ubushakashatsi butomoye bushobora gutuma no kuri Mars hoherezwa umuntu wa mbere.

Gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi yimuriwe mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .