Uyu musore agifatwa yemeye ko yari yahawe ibihumbi 50 Frw n’undi muntu benda gusa kugira ngo amukorere iki kizami kuko cyari cyaramunaniye.
Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Yafatiwe kuri site ya Kirehe isanzwe ikorerwaho ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rw’ikoranabuhanga, iherereye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko kugira ngo uyu musore afatwe byaturutse ku mupolisi warebye neza Indangamuntu yari yitwaje akabona ifoto iriho itandukanye n’uko we asa.
Ati “Ejo ahagana saa Tanu n’Igice nibwo umusore w’imyaka 18 yaje gukora ikizamini cya Provisoire aranagitsinda. Nyuma yajyanye Indangamuntu kugira ngo yandikishe amanota ye, Umupolisi yitegereza neza iyo Ndangamuntu abona ni iy’umuntu ukuze ufite imyaka 32 abona ntabwo isura isa neza neza nk’uwo musore wari ukiri muto niko guhita bamufata atangira kubazwa neza.”
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwo musore yageze aho abwiza ukuri Polisi, ababwira ko uwo muntu yari yaje gukorera ikizami yari yamwemereye ibihumbi 50 Frw, mu gihe yabasha kumukorera ikizamini cya Provisoire akagitsinda.
Yavuze ko bahise bamushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza inamushyikirize ubushinjacyaha.
Ati “Abantu bakwiriye gushyira imbaraga nyinshi mu kwiga amategeko y’umuhanda kuruta gushaka gukoresha amanyanga mu kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga. Nibamenye ko wakoresha umwanya wawe neza ukabona uruhushya rwa burundu kuruta kwishora mu byaha byo gushaka kurubona mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, uzajya abirengaho rero azajya afatwa anashyikirizwe inkiko.”
SP Twizeyimana yagiriye inama buri wese wifuza guca muri iyi nzira ko bitazamuhira ngo kuko Polisi iri maso kandi itazemera abashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ari uko bariganyije, avuga ko ari naho hashobora guturuka impanuka za hato na hato.
Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!