Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore we amushinja kumuca inyuma

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 60 wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore we akoresheje umuhoro akaza kugwa kwa muganga.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2020 mu Kagari ka Murehe mu Mudugudu wa Mugogo.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko amakimbirane hagati y’uyu mugabo n’umugore we, yatangiye ubwo uyu mugabo yafungurwaga nyuma yo kumara imyaka myinshi muri gereza kubera icyaha cya Jenoside, agasanga umugore we yarabyaranye umwana n’undi mugabo, kuva ubwo ngo bakundaga gushwana bashinjanya gucana inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahara, Muhoza Justin, yabwiye IGIHE ko uwo mugore watemwe yaje kugwa kwa muganga nyuma ubwo abaganga bari batangiye kumuvura.

Ati " Byabaye uyu munsi mu rukerera, umugabo afite imyaka 60 naho umugore we afite imyaka 48, uko byagenze rero umugabo aravuga ko ubwo yafungurwaga azira icyaha cya Jenoside, yasanze umugore we yarabyaranye n’undi mugabo batangira gushwana kuva ubwo, akenshi bakundaga gupfa gucana inyuma ari nabyo byavuyemo kwicana."

Muhoza yakomeje avuga ko akenshi muri urwo rugo hakundaga kugaragara amakimbirane ajyanye no gucana inyuma, buri umwe yashinjaga undi ko amuca inyuma bigatuma bahora bashwana.

Ati “Mu rukerera rero nibwo yamutemye twagiye kuhagera asa n’aho yakomeretse cyane tumugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Gahara apfa barimo kumuvura."

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .