Kirehe: Umugabo yakase ijosi umugore we na we arikata

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nsanzabagabo Bonaventure yakase ijosi umugore we witwa Musabyemariya Beatrice, na we anywa umuti wica abonye adapfuye yikata ijosi nabwo ntiyapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu mu Kagari ka Musaza mu Murenge wa Musaza, uherereye mu Karere ka Kirehe.

Abaturage n’ubuyobozi bavuga ko aya mahano yabaye kuri uyu muryango yabatunguye bitewe n’uko bari abantu babanye neza ariko batajyaga bakunda kuvuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Majyambere Jean Claude yabwiye IGIHE ko uwo mugabo n’umugore we babanaga neza nta kibazo na kimwe bajyaga bagirana.

Yagize ati “Mu ma saa tanu z’ijoro nibwo umugabo yakase ijosi umugore we, nawe yiha umuti wica anikeba ijosi ariko kugeza ubu ntabwo arapfa yatwawe ku bitaro bya Kirehe none mu kanya bamujyanye kumuvurira mu bitaro bya Kanombe aracyarimo akuka gake.”

Yakomeje avuga ko uwo muryango nta bibazo by’amakimbirane byakundaga kubaranga ngo na mbere y’uko amwica bari bagaragaye bari mu murima bahinga ubona bishimye.

Ati “Umugabo njye nari nsanzwe muzi, yari umuntu udakunda kuvuga, udakunda kujya mu tubari, utagira abantu runaka agendana nabo, yakundaga kuba yibereye mu murima yavayo akajya gukina umupira nta handi yabaga ari, abaturanyi nabo batubwiye ko n’umugore yari umuntu udakunda kuvuga menshi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bakiri gushakisha icyatumye uyu mugabo yica umugore we agasaba abaturage kurangwa n’ituze birinda amakimbirane yo mu miryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .