Kirehe: Kutagira amazi meza bituma bamwe barwara, abana bagakererwa ku ishuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Nzeri 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Gahara uherereye mu Karere ka Kirehe bafite ikibazo cyo kubona amazi meza, ngo bavoma amazi y’ibishanga bigatuma abana bagera ku ishuri bakererewe abarimu bamwe bakabirukana naho abaturage benshi bakibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda.

Iki kibazo cy’amazi mabi kiragaragazwa n’abaturage bo mu Murenge wa Gahara aho uyu murenge nta gace na kamwe kawo kagerwamo n’amazi meza, bigatuma bavoma ay’ibishanga ngo usanga asa umukara bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka n’izindi ndwara nyinshi zikomoka ku mwanda.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko ikibazo cyo kutagira amazi kibakomereye cyane kandi ngo kimaze imyaka myinshi.

Cyomukama Christine utuye mu Kagari ka Nyakagezi mu mudugudu wa Susuruka yagize ati“ Ikibazo cy’amazi inaha rwose kirahari cyane, kugira ngo tubone amazi dushoka ibishanga hari ahantu hari isoko none naho isa niyakamye hasigaye haza duke cyane kandi nabwo kugerayo ni urugendo rw’isaha yose nabwo ibido ikuzurira nk’iminota icumi, iyo utumyeyo umwana mu gitondo birangira agiye ku ishuri akererewe bikamugiraho ingaruka mu myigire.”

Mukankunzimana Delphine we yagize ati “ Nk’ubu nabyutse saa kumi njya kuvoma none mvuyeyo saa tatu kandi nabwo amazi nzanye ntabwo nayanywa bitewe nuko aba ari mabi ni ayo gutekesha no gukoresha indi mirimo gusa, akenshi usanga tunarwara inzoka n’izindi ndwara zituruka ku kuba nta mazi meza dufite.”

Ndayizeye Alexis utuye mu Kagari ka Rubimba we avuga ko idomoro y’amazi ajya gusa naho aba meza ababishoboye bayigura amafaranga 300 ngo nabwo ntabwo wayanywa ngo kuko aba arimo inzoka nyinshi.

Yakomeje agira ati “ Leta yigeze kuduha amazi bashyiraho n’utuzu two kuvomeramo ariko nta n’icyumweru yamaze yahise apfa hashize imyaka ibiri, kuvoma amazi mabi rero bitugiraho ingaruka zirimo kuba utayafurisha umwenda w’umweru niyo mu rugo bayatekesheje ibiryo usanga byahinduye isura kuko aba asa umukara.”

Ndayizeye yakomeje avuga ko ahantu hafi hari amazi y’isoko nibura bashobora kujya kuvoma ari mu birometero 20 asaba ubuyobozi kubafasha bakabona amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gérard avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari gushaka uburyo cyakemuka nubwo atari vuba.

Yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’amazi make ahantu henshi kuko ayahari ntabwo ahagije by’umwihariko umurenge wa Gahara nta mazi na make bafite, umwaka ushize twabanje gukora inyigo uyu mwaka duteganya gukora umuyoboro wabo mu cyumweru kimwe dushobora gusinya amasezerano kuburyo dutangira umuyoboro wabo.”

Meya Muzungu yakomeje avuga ko ayo mazi bazatanga muri Gahara azaba afata muri buri gace kose aho bazakora amasoko atatu bakayahuriza hamwe kugira ngo abaturage babone amazi ahagije.

Abaturage bagerwaho n’amazi meza nibura kuri metero 500 mu Karere ka Kirehe ni 71% nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka n’ibikorwaremezo Munyaneza William.

Abaturage bavuga ko bavoma amazi y’ibishanga bigatuma banywa amazi mabi ndetse abana bakagera ku ishuri bakererewe
Abaturage bagerwaho n’amazi meza nibura kuri metero 500 mu Karere ka Kirehe ni 71%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza