Amazi ni ubuzima! Ni kimwe mu byo umuntu akenera umunsi ku munsi, abaturage bo mu Murenge wa Gahara nibura ngo bakoraga ibirometero bitanu abandi bagakora birindwi bajya kuvoma amazi yo kunywa, gutekesha no kwifashisha bakayabona nabwo ari igishanga.
Ni ikibazo ngo cyatumaga abana babo bakererwa kujya kwiga, bakarwaza impiswi mu bana abandi bakagaragarwaho n’umwanda kubera ikibazo cy’amazi.
Leta yumvise ubusabe bw’aba baturage maze ibubakira umuyoboro wa Gahara wahaye amazi abaturage ibihumbi 36 bo mu tugari dutanu turimo; Nyagasenyi, Muhamba, Rubimba, Murehe, Nyakagezi ni umuyoboro watangiye gukoreshwa nubwo ubuyobozi butari bwawakira ngo kuko ukiri mu maboko ya rwiyemezamirimo kugira ngo abanze akosore ibitameze neza.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye ikemurwa ry’ikibazo cy’amazi mabi ngo kuko bakivuze imyaka myinshi kidakemuka.
Havugimana Emmanuel yavuze ko mbere batarahabwa amazi meza bavomaga mu birometero birindwi kandi ngo ni ahantu mu misozi kure cyane.
Ati “Kuri ubu tuyavoma muri metero 200, ubundi wakoraga ibirometero byinshi wanagerayo ugasangayo abantu benshi hakaba nabavayo batavomye none hano uraza ugatonda iminota itanu uba ubonye amazi ku mafaranga 20 Frw ku ijerekani ni ibyo kwishimira rwose.”
Nishimwe Hamda utuye Kinyonzo II we yagize ati “ Ubundi iyo washakaga amazi meza wayaguraga 200 Frw ibaze ayo mafaranga ku muturage wiriwe mu murima ni menshi cyane, ubu rero nibura nta muturage urenza metero 500 atabonye amazi turashimira Leta yacu yaradufashije rwose.”
Mukamashyaka Justine utuye mu Mudugudu wa Susuruka mu Kagari ka Nyakagezi wakuze avoma amazi yo mu gishanga ndetse bakanayanywa avuga ko kimwe mu bintu yishimiye ari uguhabwa amazi meza.
Ati “Njye nakuze tuvoma amazi y’igishanga imvura yaba yaguye akaza noneho ari ibiziba, bakitubwira ko bagiye kuduha amazi meza abenshi barabihakanye kuko twumvaga bitashoboka none byabaye impamo abana bacu basigaye bavoma hafi ntibagikora ibirometero byinshi bajya kuvoma mu misozi.”
Nsanzumunyurwa Cyprien ufite abana bane avuga ko abana be bajyaga bakererwa ishuri kubera kubyuka bajya kuvoma kure none ubu ngo ivomo bariteretse iwe ku irembo.
Ati “Impinduka yabaye iwanjye ntabwo nkirwaza impiswi mu bana banjye yewe n’iwanjye ntitukirwara kubera amazi meza, navuga ko amazi yatumye ducya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu muyoboro wubatswe kugira ngo ukemura ikibazo cy’amazi ku baturage bavomaga ibishanga.
Ati “Ikibazo twashakaga gukemura ni ikibazo cy’abaturage bavomaga amazi mabi, ni ahantu hitaruye ku buryo bavomaga igishanga kandi ntabwo bikiri ku rwego rw’Akarere kacu, ikindi muri kiriya gice hariyo ishuri ry’imyuga rya Gashongora n’ikigo nderabuzima twifuzaga ko abaturage n’ibyo bigo babona amazi.”
Kuri ubu Akarere ka Kirehe kageze kuri 72% mu kugira amazi meza mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba rufite amazi meza 100% mu 2024.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!