00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Inzu zirenga 230 zasenywe n’imvura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 September 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Inzu 233 z’abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Kirehe zasenywe n’imvura yaguye muri iki Cyumweru, abaturage bongera kwibutswa kuzirika ibisenge no kuyobora amazi mu rwego rwo kwirinda ko yabasenyera.

Kuwa Gatatu nibwo mu Karere ka Kirehe mu mirenge itandatu irimo Musaza, Gatore, Kirehe,Nyamugali, Gahara na Kigarama haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, iyi mvura yasenye urusengero rumwe inangiza inzu nyinshi ariko ntihagira uyigwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi mvura yangije inzu nyinshi z’abaturage kuri ubu batangiye gufatanya kubasubirizaho ibisenge kandi bakabikomeza.

Yagize ati “Imvura yaguye ejo bundi yangiza inzu 233, isenya urusengero rumwe, amapoto y’amashanyarazi, yangiza kandi hegitari 48 z’urutoki ndetse inkuba inakubita umuturage ariko ahita ajyanwa kwa muganga ubu yatashye.”

Meya Rangira yasabye abaturage kuzirika ibisenge muri iki gihe cy’imvura nyinshi kugira ngo bitazarwarwa n’umuyaga.

Ati “Turabasaba gukomeza ibisenge byabo bakabizirika cyane n’ejo tuzabibabwira nyuma y’umuganda, ikindi turabasaba guca inzira z’amazi kugira ngo atabasenyera.”

Yavuze ko kuri ubu bari gukorana na MINEMA n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guha ibikoresho by’ibanze imiryango yasenyewe n’imvura ari nako bamwe na bamwe bagenda bafashwa gusubizaho ibisenge no gusinzira mu nzu zabo.

Akarere ka Kirehe gakunze kwibasirwa n’imvura nyinshi iba ivanze n’umuyaga ikunze gusenyera abaturage benshi abandi ikabangiriza imyaka.

Ikigo cy’u Rwanda cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), giheruka gutangaza ko umuhindo wa 2022, uteganyijwemo imvura nke ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri ibi bihe ndetse ibice by’Intara y’Iburasirazuba aribyo bizagerwaho n’icyo kibazo cyane.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 200 na 300 iteganyijwe mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu turere twinshi tw’Intara y’Amajyaruguru uretse igice kinini cy’Akarere ka Musanze.

Ahazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 400 na 500 ni mu Ntara y’Amajyaruguru iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera naho mu Ntara y’Iburengerazuba iteganyijwe mu turere twaho twinshi ukuyemo Akarere ka Ngororero.

Meteo Rwanda yagiriye inama abahinzi yo gutera bakurikije imvura ihari kugira ngo itazagenda kare bagahomba.

Mu cyumweru kimwe inzu zirenga 230 zasenywe n’imvura muri Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .