Ibi byabaye mu bihe bitandukanye, aho uyu musore yamwishe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari hafi y’umugezi w’Akagera uhana imbibi n’iyi nkambi. Ku wa 13 Gicurasi 2025, iyo nyamaswa ihitana n’umusaza wakoraga akazi ko kurinda imirima ihinzemo imyaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama uherereyemo iyi nkambi, Bihoyiki Leonard, yemereye IGIHE ko aya makuru ari yo, agaragaza ko bafite ikibazo cy’imvubu ziri kuva mu mugezi w’Akagera zikaza mu mirima y’abaturage kuko iyo nkambi y’impunzi yegereye hafi yako, avuga ko yaje gukuka igahitana babiri.”
Yagize ati “Harimo umusore umwe w‘imyaka 22 wari wagiye kuroba nijoro mu kizenga cy’amazi, hari ukuntu amazi yo mu Kagera ajya arenga urufunzo agakora ikintu kimeze nk’ikiyaga, yagiyemo kuroba nijoro imusangamo iramukubita iramwica.”
Yakomeje ati “Uwa kabiri ni umusaza wari urinze imyaka ya mugenzi we, kuko izi mpunzi hari igihe zikodesha imirima n’abaturage zikayihingamo, mu gihe yari ayirinze imvubu ziza kona nijoro na we ajya kurwana na zo azirukana, mu kuzirukana, hari imwe yari yasigaye inyuma iraza iramukubita iramwica.”
Bihoyiki yavuze ko bakomeje ubukangurambaga cyane cyane mu nkambi bwo kubuza abantu kujya mu bikorwa by’uburobyi nijoro no kujya muri ayo mazi, kuko iyo ari ku manywa bashobora kuzibona bakaba bahunga. Avuga ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye nko kubaka umuyoboro uzibuza kuhaza.
Nubwo bimeze bityo, izi mpunzi nyinshi zivuga ko umugezi w’Akagera ari nk’isoko y’ubuzima, bagira bati “Tuharobera amafi, tuhakura amazi yo kuhira amatungo n’imyaka no kubumba amatafari. Turamutse tuwuretse ubuzima bwagorana,”
Bihoyiki Leonard yakomeje avuga ko hari umushinga bari gufatanyamo n’Akarere ka Kirehe ku nkunga y’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka, (SGF) kugira ngo hakorwe umuferege utuma imvubu zitava mu mazi, ubu bakaba baramaze no gutegura aho uyu muyobora uzanyura mu kurushaho guhangana n’iki kibazo.
Ma Majyepfo y’inkambi ya Mahama hegereye cyane umugezi w’Akagera hazwiho guturwamo n’imvubu nyinshi. Abaturage n’abahinzi bahahinga bavuga ko bakunze kurogwa n’izi nyamaswa cyane.
Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi zirenga ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!