Kirehe: Imiryango 242 yagizweho ingaruka na Coronavirus yahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Imiryango 242 yo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugari yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, yahawe ibiribwa mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza kugira ibibazo by’inzara.

Ibiribwa yahawe birimo akawunga, ibishyimbo, amasabune, ijerekani, indobo n’impapuro z’isuku z’abagore, byose bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.

Ibi biribwa babihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020 bikaba byatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze ya Kibungo.

Buri muturage akaba yahawe ibiro 20 by’akawunga, ibiro 15 by’ibishyimbo, ijerekani, indobo, imiti itanu y’isabune ndetse n’impapuro z’isuku z’abagore n’abakobwa.

Bamwe mu baturage bahawe ibi biribwa babwiye IGIHE ko nubwo leta isa n’iyoroheje ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus ngo bamwe ntibarasubira mu kazi abandi ngo ntabwo barongera gufatisha neza ubuzima ku buryo bakwihaza.

Mutumwinka Venantie ufite abana batandatu utuye mu Kagari ka Kazizi, yavuze ko yari agowe no gutunga umuryango wabo bana ngo kuko na se wa bo atakihaba.

Ati “ Mbayeho mu buzima bungoye cyane, kubona isabune n’ibyo kugaburira abana birangoye cyane ariko ubu ndashima Imana ko nahawe ibyo kurya bigiye gutuma nibura iminsi yicuma. Ubusanzwe mbere ya Coronavirus twaryaga ari uko twaciye inshuro noneho aho icyorezo kiziye ntabwo byoroshye kubona ibiraka.”

Nakabonye Daphrose ufite imyaka 67 we yavuze ko yaratunzwe n’ibikorwa by’ubushabitsi ariko ngo kuva Coronavirus yatangira yamusanganye ibibazo byatumye abaho nabi cyane kugeza ubwo yatangiraga kugobokwa n’abaturanyi be. Yashimiye leta yongeye kumwibuka ikamuha ibyo kurya.

Ntuyenabo Gabriel ufite imyaka 58 we avuga ko yari atunzwe n’ibikorwa byo guhingira abandi baturage ariko ngo nabo babuze amafaranga yo guhingisha bituma nawe abura akazi.

Ati “ Ubu ibintu byari byarankomeranye cyane none leta iratugobotse, ubu nibura mbonye ibyo kurya biba bifasha umuryango wanjye mu gihe nanjye ndi gushakisha akazi.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze Gaturika ya Kibungo Padiri Aimable Ndayisenga, yavuze ko bahisemo gufasha aba baturage kuko ngo abenshi bagizweho ingaruka n’iki cyorezo bamwe bagatakaza akazi abandi bakaba n’ubu bataremererwa kongera gukora imirimo.

Yakomeje agira ati “Iyi miryango ifite umwihariko w’uko abenshi bahuye n’ibibazo bitandukanye, twarebye abantu bakoraga imirimo itandukanye yahagaze, tunareba n’abandi batandukanye bakennye bafashwaga na leta bagiye bagira ibibazo aba aribo duhitamo gufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yashimiye abaterankunga batandukanye bakomeje kwifatanya na leta mu gufasha abaturage, yavuze ko kuri ubu abaturage benshi muri iki gihe bejeje imyaka myinshi bigatuma umubare w’abagizweho ingaruka na Coronavirus ugabanuka.

Yabasabye gukomeza kwirinda iki cyorezo bambara udupfukamunwa, bakirinda kudutizanya, bakubahiriza gahunda yo guhana intera ya metero kandi bagakaraba intoki kenshi ku munsi.

Ubwo abaturage bagizweho ingaruka na Coronavirus kurenza abandi bahabwaga ibiribwa
Bimwe mu biribwa byahawe aba baturage
Ibyo buri muryango wagenerwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .