Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, yubatswe ku kigo Nderabuzima cya Musaza.
Ni inzu igeretse rimwe yuzuye itwaye miliyoni zirenga 500 Frw ubariyemo n’ibikoresho. Yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe na Partners In Health.
Igizwe n’ibyumba bibiri by’isuzumiro, icyumba ababyeyi bazajya bacishirizwamo mu cyuma, icyumba kinini kirimo ibitanda bitandatu kizajya cyifashishwa mu gushyiramo ababyeyi bategereje kubyara, ibyumba bitatu ababyeyi babyariramo n’ibyumba ababyeyi babyaye baruhukiramo.
Hari kandi ubwiherero bugezweho, ubwogero, icyumba cy’inama, aho ababyeyi bazajya bamesera n’ahandi henshi. Ni inzu ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 60.
Nyirandikubwimana Oliver utuye mu Mudugudu wa Gikenke mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, yavuze ko yishimiye iyi nzu bazajya babyariramo, avuga ko ibaruhuye kugendera ibilometero byinshi bajya kubyarira ku bitaro bya Kirehe.
Ati “Twajyaga tuza hano ku kigo nderabuzima ntituharuhukire, iyo byasabaga kutubaga batwoherezaga ku bitaro bya Kirehe. Byatuvugana cyane, abavandimwe ntibabone uko batugemurira tukahasonzera, turashimira ubuyobozi ko bwatwegereje inzu nziza y’ibyariro.’’
Mutuyimana Jeannette utuye mu Kagari ka Kabuga nawe yavuze ko ubwo aheruka kubyara byagoranye bituma bamwohereza ku bitaro bya Kirehe, ibi ngo byatumye abura umwitaho kuko kuva Musaza ugera ku bitaro bya Kirehe ari kure cyane.
Ati “Turashimira Leta kuko batugabanyirije urugendo, abantu kugira ngo bazakugemurireyo byari ibibazo ugasanga wabyaye urifuza ikintu runaka ariko kuko uri kure bikagorana kukibona.’’
Umuyobozi wa Partners In Health mu Karere ka Kirehe, Dr. Rutagengwa William, yavuze ko iyi nzu bujuje bayishimiye cyane kuko yujujwe mu gice kirimo ababyeyi bagendaga urugendo rurerure kugira ngo bagere ku bitaro by’Akarere ajo bahererwaga serivisi zijyanye no kubyara.
Ati “Kuba rero tubazaniye iyi nzu ifite ibikoresho byose ni ikintu twishimiye cyane. Intego yacu ni ukwegereza serivisi z’ubuvuzi bufite ireme umuturage hafi ye kandi abe anahafitiye ubushobozi bwo kwishyura.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko iyi nzu igiye kubafasha mu kugeza serivisi nziza ku babyeyi bo mu mirenge ya Musaza, Kigarama ndetse n’Umurenge wa Gatore.
Ati “Icya mbere iyi nzu izatanga serivisi ku babyeyi bidufasha guhangana n’ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bagira ibibazo kubera kutabona ubuvuzi bwihuse. Icya Kabiri bizanafasha ko tutazongera kugira ikibazo cy’ababyeyi babyariraga mu ngo.’’
Meya Rangira yavuze ko ku kibazo cy’umubyaza utari wahaboneka bagiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo haboneke abakozi benshi kandi beza bahakorera.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!