Ni inzu izubakwa ahasanzwe ikigo cy’urubyiruko n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, ku nkunga y’umushinga wo kwita ku kibaya cya Nil (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program, NELSAP), urimo kubaka urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko iyi nzu izaba ihuriro ry’imikino yose, kuko uretse imikino y’amaboko, izaba inazengurutswe n’ibindi bibuga birimo n’icy’umupira w’amaguru kizashyirwamo tapi.
Ati "Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1200 bicaye, twashyiraho abazajya bahagarara bose hamwe bakagera ku 2000. Izaba itwikiriye hose, ifite n’ubushobozi bwo kwakira imikino myinshi icyarimwe."
Uyu muyobozi yavuze ko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino ya Volleyball na Basketball mo imbere no hanze, ikagira n’ibindi bibuga by’imikino nk’icy’umupira w’amaguru.
Ati "Inyigo yayo igeze ku musozo, turateganya ko mu 2023 mu ntangiriro imirimo yatangira, amafaranga miliyari 2,5 Frw yo kuyubaka arahari kuko yatanzwe na NELSAP yubaka urugomero rwa Rusumo, akaba ari amafaranga akomoka ku bikorwa baba bageneye gukorera abaturiye urwo rugomero."
Visi Meya Nzirabatinya yasabye abaturage kongera imbaraga mu bikorwa bya siporo bakanayikundisha abana babo, kuko aribo bazakoresha ibyo bikorwremezo.
Mu bihugu bitatu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15,5$, bigamije gufasha abaturage batuye mu turere twegereye uru rugomero.
Mu bikorwaremezo byubatswe harimo amavuriro, imiyoboro y’amazi n’imihanda yavuguruwe mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!