Kirehe: Hafashwe umugabo ukekwaho kubwira umugore we ko azamwica kuko ari ‘Umututsikazi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2020 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu karere ka Kirehe zataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 ukekwaho gutoteza umugore we w’imyaka 45, amubwira ko azamwica kuko ari Umututsikazi.

Uwo mugabo utuye mu Murenge wa Kirehe yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, ubwo u Rwanda n’Isi byatangizaga ku nshuro ya 26 ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Meya wa Kirehe, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe na Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ku byo umugore we amushinja.

Ati “ Aracyari mu maboko ya Polisi, hari ibyo igikoraho iperereza itarabonera amakuru neza.”

Uwo mugabo n’umugore we Meya Muzungu avuga ko babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba baraje kuba mu Karere ka Kirehe bavuye mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko amakuru arambuye kuri icyo kibazo azatangazwa iperereza rimaze gukorwa.

Meya Muzungu yasabye abaturage kwitwararika cyane ku magambo bavuga muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu gihe turi muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , icyo twibutsa abaturage ni uko bashyira imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, birinda amagambo asesereza cyangwa ashobora kuvamo ibyaha.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gusaba Abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana cyangwa gupfobya Jenoside, guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, gushinyagura n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .