Bwasabye abafatanyabikorwa batandukanye gufasha mu kwishyurira aba baturage no kubaha akazi katuma hari icyo binjiza ku buryo uyu mwaka urangira abaturage bose bishyuye Mituweli.
Byatangajwe kuri uyu wa 06 Ukuboza 2024 mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abari mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa 91 bakorera mu Karere ka Kirehe.
Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage ibihumbi 416. Abamaze kwishyura Mituweli ni ibihumbi 388 bangana na 92%.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko bagiye gufatanyanya n’abafatanyabikorwa mu kwishyurira abo ibihumbi 28 basigaye, igikorwa kizajyana no kubafasha kubona akazi.
Ati “Muri abo baturage haba barimo ibyiciro bitandukanye. Hari abantu badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli, aho abenshi usanga ari abari mu cyiciro cy’abaturage bakennye. Hari n’abandi usanga ku bagize umuryango harimo umuntu umwe bakabanza gushidikanya ku kumwishyurira kuko adahari. Icyakora turi mu bukangurambaga.”
Visi Meya Nzirabatinya yatanze ingero za bamwe mu bafatanyabikorwa batangiye kwishyurira abaturage barimo Alright igiye kwishyurira abaturage 500, Save the Children n’abandi ku buryo mu Ukuboza 2024 hazarangira abaturage bose barabonye mituweli.
Umuyobozi w’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Kirehe, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa biyemeje kugira igikorwa ku buryo uyu mwaka uzarangira hari ubushobozi bufatika bwabonetse bwakunganira abaturage batishoboye.
Ngirinshuti Jean Bosco ukora muri Partners in Health we yavuze ko muri uyu mwaka bishyuriye Mituweli abaturage 6000 ariko bakazanakomeza gufatanya n’Akarere mu gufasha n’abandi baturage mu kubona imirimo yabafasha mu kwiteza imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!