00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abo mu Mujyi wa Nyakarambi barahangayitse nyuma y’amezi abiri nta mazi babona

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 June 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Mujyi wa Nyakarambi barasaba ubuyobozi kubafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje gufata indi ntera aho kuri ubu ijerekani hari abayigura 500 Frw cyangwa akarenga.

Ni ikibazo ngo kimaze iminsi aho kuri ubu abenshi bagura amazi ku magare, ibintu bemeza ko bibaremereye cyane kuko igiciro abacuruza amazi aribo bakigenera bitewe n’aho bayavomye.

Habakurama Saidi utuye mu Mudugudu wa Nyakatsi mu Kagari ka Gahama yavuze ko bamaze amezi arenga abiri batabona amazi meza.

Ati “Ubu ni ukuyagura, ijerekani igurwa hagati ya 300Frw na 500Frw hari n’ubwo uyabura kuko abayagurisha nabo ni bake, rwose iki kibazo cy’amazi kiraturemereye ubuyobozi nibugire icyo bukora.”

Nsabimana David we yavuze ko bamaze igihe kinini babwirwa ko hari itiyo yamenetse akaba ariyo ituma babura amazi muri uyu Mujyi wa Nyakarambi.

Ati “Mu gitondo kuko amazi aba agurishwa n’abantu benshi ijerekani iba igura 300Frw ariko bijya kugera ku mugoroba iri hejuru ya 500Frw cyangwa 1000Frw kuko abayagurisha baba ari bake.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyari cyatewe n’ipompe yari yagize ikibazo, yemeza ko mu minsi mike iki kibazo kiri bube cyakemutse.

Yagize ati “Mu mujyi wa Nyakarambi hari ikibazo cyabaye cy’ipompe y’ahantu hitwa Kahene yahiye ubu turi gushaka indi yo kuyisimbuza, abakozi batangiye kubikoraho ariko turanateganya ko muri uyu mwaka w’imihigo pompe zose zizasimbuzwa.”

Yavuze ko bizageza mu Ukuboza pompe z’amazi zose zasimbujwe, yasabye abaturage kwihangana ngo kuko mu minsi mike bari bube batangiye kubona amazi.

Kuri ubu abaturage bangana 72% nibo bagerwaho n’amazi meza mu gihe Leta yiyemeje ko 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza 100%

Ikibazo cy'amazi mu Mujyi wa Nyakarambi gikomeje gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .