Kirehe:Abayobozi ba Koperative batawe muri yombi nyuma yo guhemba utari umunyamuryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Abayobozi babiri ba Koperative COOPRIKI ihinga umuceri mu Karere ka Kirehe barimo umucungamari Habyarimana Felix n’umubitsi Ndayambaje Laurent batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bahemba umugore w’umwe muri aba bayobozi ibihumbi 900 kandi atari umunyamuryango.

Aba bayobozi batawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru nyuma yo kuregwa n’abanyamuryango hagakorwa ubugenzuzi, bikabahama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yabwiye IGIHE ko aya makuru ari mpamo.

Ati “ Bafungiye amanyanga yo gukoresha nabi umutungo wa koperative, umugore w’umucungamari w’iyi koperative bamuhembaga amafaranga y’abanyamuryango kandi atabarizwa mu banyamuryango ba koperative.”

“Bayamushyiriraga kuri konte bamufungurije muri Sacco Gatore, umugabo we niwe wari umwishingizi we, twaracukumbuye rero dusanga bari bamaze kumuha ibihumbi 900.”

Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative utifuje gutangaza amazina ye, yabwiye IGIHE ko uretse aya mafaranga ngo aba bayobozi basanzwe banafite ibindi bibazo babazwa birimo amafaranga 35 bigeze kujya bakata buri muhinzi ku kilo cy’umuceri ariko ntibamenye aho yarengeye.

Hari kandi ikibazo cy’imodoka bababeshye ko yaguzwe miliyoni 30 bakora igenzura bagasanga yaguzwe miliyoni 12 n’ibindi.

Koperative COOPRIKI Cyunuzi ihinga umuceri mu gishanga cya Cyunuzi ku buso bungana na hegitari zirenga 900. Ibarizwamo abanyamuryango barenga 3000 baturuka mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Koperative COOPRIKI ifite abayobozi batawe muri yombi isanzwe ikorera mu Karere ka Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .