00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abarimu bishyuriye mituweli abatishoboye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 September 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Abarimu bo mu Karere ka Kirehe bishyuriye mituweli abaturage batishoboye 500, banasezeranya gukoresha imbaraga zabo zose mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Ni amafaranga bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa Gatatu, ubwo bitabiraga inama y’uburezi. Ni ianama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Umwarimu wishoboye kandi ushima, isoko y’ireme ry’uburezi, iterambere rirambye no kwihesha agaciro."

Nyuma yo kuzamurirwa umushahara kuva ku bigisha mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, abarimu bashyikirije Akarere sheki ya miliyoni 1,5 Frw yo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Nsengiyumva Félicien uhagarariye abarimu mu Karere ka Kirehe, yavuze ko batanze ubu bwisungane mu kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Ati "Ibikorwa nk’ibi tujya tubikora iyo tugiye guhura, ubu rero twabikoze tunishimira kuba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwaratuzirikanye bugaha mwarimu agaciro akwiriye, ubu tugiye kongera imbaraga, tuzamure ireme ry’uburezi, ibyo batwifuzaho tubigereho, turerere igihugu cyacu neza."

Nzayinambaho Ignace wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye, na we yavuze ko yiyemeje kongera imbaraga, ku buryo imitsindire y’abana izamuka mu buryo bugaragara.

Ati "Hari abitwazaga ko bahembwa make ugasanga barata akazi bagiye gushakisha mu bindi, ubu rero nta rwitwazo turi guhembwa neza natwe tugomba gutanga umusaruro bikagaragarira mu mitsindire y’abana."

Nyirasafari Siphronie we yavuze ko nyuma yo kuzamurirwa umushahara, buri wese ameze neza, ari nayo mpamvu bakwiriye gufasha imiryango itishoboye na yo ikagira aho iva naho igera.

Ati "Uretse n’ubufasha tugenera abatishoboye, Umukuru w’Igihugu twamwizeza ko tugomba gukora akazi neza, tukita ku bana dushinzwe ndetse tukanafatanya n’abandi baturage mu bikorwa bihindurira ubuzima abatishoboye."

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko amafaranga abarimu batanze agiye gufasha Akarere mu kwishyurira bamwe mu baturage bari bataratanga mituweli.

Yasabye abarimu ko mu gihe batangiye umwaka mushya, bakwiriye gutangirana ingamba nshya zigamije kongera ireme ry’uburezi, bishakamo udushya.

Muri ubwo buryo harimo nko gufata ingamba zo gukurikirana imyigire ya buri mwana n’ibindi byinshi bizatuma koko ireme ry’uburezi rizamuka.

Akarere ka Kirehe kari kuri 89% mu kwishyura ubisungane mu kwivuza. Kiyemeje ko Nzeri izasiga abaturage bose bamaze kwishyura mituweli 100%.

Abarimu bishimiye izamurwa ry'umushahara
Bashyikirije ubuyobozi bw'Akarere amafaranga yo kwishyurira mituweli abatishoboye
Abarimu banakoze urugendo rwazengurutse umujyi wa Nyakarambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .