00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abarenga 1100 batangiye guhugurwa ku gukemura amakimbirane y’ubutaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 October 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kirehe kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Kagari, abashinzwe ubutaka, abunzi na komite zishinzwe ubutaka mu tugari no ku mirenge bose hamwe bagera ku 1100 batangiye guhugurwa ku gukemura amakimbirane ajyanye n’ubutaka akunze kugaragara mu baturage.

Ni amahugurwa bari guhabwa n’Ikigo gishinzwe Ubutaka kubufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa wiyemeje gufatanya na Leta mu guhugura izi nzego kugira ngo zikemure neza ibibazo by’ubutaka abaturage bakunze kugirana.

Mu byo bari guhuguramo aba bayobozi harimo itegeko rigenga ubutaka ryasohotse mu 2021, bahugurwa kandi ku mategeko agenga umuryango kuko ubutaka akenshi ngo bukunze kuba ari ubw’umuryango bakamenya ibijyanye n’izungura, uko umuntu wasezeranye ivanga mutungo yahabwa ubutaka.

Bazanahugurwa uko bakemura impaka zishingiye ku butaka ku buryo bafasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo bitagombereye kujya mu nkiko.

Umuyobozi w’umuryango Landesa uri gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Emmanule Ngomiraronka, yavuze ko ku ikubitiro batangiye guhugura abayobozi bashinzwe ubutaka kuva ku Karere kugeza ku Murenge aho bifuza kububakira ubushobozi mu kumenya uko bakemura ibibazo by’ubutaka mu baturage btarinze kujya mu nkiko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Munyaneza William, yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe cyane kuko ngo hari ibibazo byinshi byagiye bisigara nyuma y’uko ubutaka bwose bubaruwe, yavuze ko benshi mu bayobozi iyo bagiye kubikemura usanga batabikemura neza ku buryo byarangira burundu.

Ati "Hari ibibazo bigaragara mu ibarura ry’ubutaka ryabaye ariko ugasanga ibyangombwa byagiye bitangwa harimo amakosa nk’abafite ibyangombwa bitari mu butaka bwabo nyirizina, hari abantu bahitaga bayoboka inzira y’inkiko. Hari n’ibibazo twajyaga duca tutaziko byananyuzwa mu buhuza bikarangira neza ubu rero twishimiye aya mahugurwa twahawe ku buryo umuturage azajya abona serivisi adasiragiye.”

Uwase Christine ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Mahama, yavuze ko hakiri abantu benshi bashyizwe muri komite zo gukemura ibibazo by’ubutaka ariko batarigeze bahugurwa ku buryo bashobora no guca izo manza nabi, yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kurushaho kumenya uko bafasha abaturage mu bibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko abasaba serivisi z’ubutaka abenshi baba batazi amategeko agenga ubutaka ku buryo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nabo abenshi usanga batayazi, ibibazo by’imbibi ngo abantu bakwiriye kumenya ko atari amakimbirane ahubwo ari ibintu abantu bakumvikana bigakosorwa..

Ati "Hari n’abiyandikishijeho ubutaka butari ubwabo, inzego z’ibanze turimo kuganira ku buryo bushoboka bwo gukosora ayo makuru bitagiye mu manza. Icyo gihe umuturage yegera inzego z’ibanze akagaragaza ko ubutaka yari yariyandikishijeho atari ubwe bigakosorwa. Abo mu nzego z’ibanze turabasaba ubufatanye.”

Muri aka Karere ka Kirehe hagaragajwe ko hari harabaruwe ibibanza ibihumbi 28 byari bitarabonerwa amakuru, kuri ubu ibigera ku 6000 byabonewe amakuru mu gihe 3000 byabonewe amakuru bininjizwa muri registre y’ubutaka.

Abayobozi bashinzwe ubutaka mu Karere no ku mirenge hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa nibo bahereweho mu guhugurwa ki gukemura amakimbirane yo mu butaka
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha cyane
Ngomiraronka Emmanuel uyobora umuryango Landesa yavuze ko bazahugura abayobozi 1100 kugira ngo bafashe abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .