Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bakoze inteko rusange, yahurije hamwe abanyamuryango batandukanye bo muri aka Karere.
Ni inama yibanze cyane ku kureba bimwe mu byagezweho mu mwaka ushize wa 2022 n’ibyo bifuza kugeraho muri uyu mwaka wa 2023.
Mu byagezweho bishimira harimo kubaka ingoro y’uyu muryango, bubakiye abatishoboye inzu 62 n’ubwiherero 60, hasanwe inzu 83 z’abatishoboye, hakorwa imihanda y’imigenderano, abatishoboye baremewe inka 10, ihene 72, ingurube 1, hanatangwa ibiribwa.
Abanyamuryango bishimiye ko bagize uruhare mu gusubiza mu ishuri abana bari bararivuyemo, bakaba baraganirije abangavu 92 babyaye imburagihe bagasubira mu ishuri, n’ibindi.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bishimira kuba barazamuye umusaruro w’ibituruka ku buhinzi n’ubworozi, bongera ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda ndetse n’ibikorwa byo kuhira nk’icyanya cya Nasho na Mpanga, byose biri gufasha abaturage kwiteza imbere.
Rangira yanagarutse ku nyubako uyu muryango wujuje, ubu ikoreramo ibiro by’umuryango, icyumba y’inama n’igice gikoreshwa nka hoteli gifite ibyumba bine, restaurant na Coffee shop.
Ati "Ni igikorwa cyiza abanyamuryango bagizemo uruhare kandi kibahesha ishema kugira ngo umuryango ugire ahantu heza ukorera hawuhesha ishema, mbere twari tumaze igihe dukorera ahantu dukodesha."
Ndarifite Elphase ukorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Murenge wa Nasho, yavuze ko bishimira ibikorwa byo kuhira byagejejwe muri uyu Murenge, kuri ubu bikaba bibafasha guhinga badahagarara.
Yagize ati "Mbere ubundi Nasho inzuba ryendaga kuzatwica, ntitwajyaga tweza none ubu nta guhagarara,urahinga, ugasarura, ugasubizamo ukongera ukeza, byose dukesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu."
"Nkanjye mpinga imboga n’imbuto kandi ni akazi kantunze njye n’umuryango wanjye."
Mukamurigo Joselyne utuye mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Cyanya, we yavuze ko yishimira uburyo asigaye ahinga akeza ndetse akanasagurira isoko, mu gihe mbere bitamubagaho.
Ati "Mbere nta mugore wabaga mu nzego z’ubuyobozi, ubu njye nzirimo, ikindi mbere nahingaga ntakoresha ifumbire ariko ubu ndakoresha ifumbire mvaruganda nkayivanga n’imborera, hakiyongeraho imbuto y’indobanure bigatuma neza nkanasagurira isoko mu gihe mbere nahingiraga kurya gusa."
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje ko muri uyu mwaka wa 2023 bazakora ibikorwa birimo gushishikariza abaturage gutanga mituweli, Ejo Heza, kuremera no koroza imiryango itishoboye, kububakira, no gukora ubuvugizi ku hantu badafite amazi n’amashanyarazi kugira ngo bibagezweho.
Muri iyi nteko rusange, abanyamuryango babarizwa ku biro by’Akarere ka Kirehe batanze amabati 150 yo kubakira imiryango itishoboye.
Hanarahijwe abanyamuryango bashya 210 biyemeje kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!