Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari ka Kigina mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’imodoka yari iturutse muri Tanzania igashaka guca ku zindi zigeze mu ikorosi ikaza kugonga abantu bari kuri moto.
Yagize ati “Ni ikamyo yavaga Kirehe yerekeza i Kigali ipakiye ingano, umushoferi yari ashoreranye n’izindi kamyo noneho bageze mu Murenge wa Kigina aca ku ikamyo yari imuri imbere mu ikorosi ahita ahura na moto umumotari ahetse umugenzi, yabasanze mu mukono wabo arabagonga bahita bitaba Imana.’’
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibyapa mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka.
Ati “Turasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’ibyapa byose biri ku muhanda bakirinda umuvuduko ukabije, kunyuranaho aho bitemewe bakabyirinda, mbese bakubahiriza amategeko y’umuhanda yose mu kwirinda impanuka.’’
Kuri ubu imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanywe mu Bitaro bya Kirehe kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe umushoferi we yahise atabwa muri yombi n’imodoka ye bijyanwa kuri Sitasiyo ya Nyakarambi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!