Kirehe: Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Kanama 2020 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho, binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza.

Polisi yatangaje ko ahantu bari bari hashoboraga kugira ingaruka ku buzima bwabo, kuko ni mu ishyamba kandi bari munsi y’urutare, ahazwi nko mu buvumo.

Abo bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick yabwiye IGIHE ko aba baturage baturuka mu mirenge umunani igize Akarere ka Kirehe ngo bakaba barahuriye muri ubu butayu kuva kuwa Kane kugera kuwa Gatandatu baje gusenga.

Ati “ Nyuma yo gufatwa twabahurije ku Murenge batanga amande ubundi turabarekura, buri muturage yatangaga 5000 Frw uretse abatarageza imyaka 16 bo twarabababariye.”

Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko muri ubu butayu bafatiwemo kuri ubu hafunzwe hakaba hari kugenzurwa ngo hatagira abandi bahasubira, yasabye abaturage gusengera mu nsengero zabo zaba zitarafungurwa bakiyambaza izafunguwe ariko bakirinda gukora ibibujijwe bajya gusengera ahatemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, kuko aribo batanze amakuru.

Yagize ati "Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije, kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa."

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19, ahantu bari bateraniye ubwaho hashobora kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.

Ati "Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini, hari ababa baruryamye munsi abandi baryamye ku mabuye, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka."

Yakomeje avuga ko muri bariya bantu 118 harimo abantu 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari. mu gihe nyamara uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe, uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge, kuko nta kuntu umuntu yashora ubuzima bwe mu makuba.

Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’Umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumzwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite, nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko.

Abafashwe bari bagizwe n’abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24 ruri munsi y’imyaka 16.

Abasengaga bafatiwe mu buvumo
Abantu 118 nibo basanzwe muri aya masengesho yakozwe mu buryo butemewe
Abafashwe bajyanywe ku biro by'Umurenge kugira ngo bapimwe, banahanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .