Iyi mirenge kuri ubu yashyizweho ibikorwa byinshi byo kuhira bituma abaturage basigaye bahinga ibihembwe bitatu bivuze ko no mu mpeshyi ibikorwa byabo bikomeza.
Nyirabagenzi Francine yakuye umuryango i Kigali ajya gutura mu Mudugudu wa Kabuye1 mu Kagari ka Mpanga nyuma yo kuhumva ko abahatuye basigaye bafashwa kuhira imyaka ndetse igihe cyose.
Uyu mubyeyi kuri ubu wahinze ubunyobwa, yavuze ko akigera mu Karere ka Kirehe yatangiye gukodesha imirima none kuri ubu yatangiye kubona inyungu.
Ati “I Kigali nabaga nishyura inzu maze kumva ko ino aha bafashwa kuhira imyaka njye n’umugabo wanjye twemeranya kwimuka turaza tugura ikibanza mu Mudugudu turubaka, dutangira gukodesha imirima turahinga, ubu ubuzima bwarahindutse.”
Nyirabagenzi yabwiye bamwe mu bantu bacyumva ko i Kigali ariho hari ubuzima gukanguka mu bwenge bagatembera bakareba amahirwe ari hirya no hino mu gihugu.
Mukamurenzi Clarisse utuye mu Kagari ka Mpanga avuga ko kuri ubu nta muturage wa Mpanga ukicara iwe ngo impeshyi irinde irangira kuko bahawe uburyo bwo kuhira butuma bakomeza guhinga nk’uko bisanzwe.
Yagize ati “Ubundi mu mpeshyi wasangaga hari inzara, tudakora, turya ibyo twahinze kera none ubu muri iyi mpeshyi dusigaye duhinga, nk’ubu njye nahinze ibirayi kandi muri aka karima gato sinzaburamo ibihumbi 200 Frw, urumva ko imbere hanjye hameze neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko abaturage ba Nasho na Mpanga batagisuhuka mu mpeshyi bakanzwe n’izuba kuko buhirirwa imyaka mu bihembwe byose by’ihinga.
Ati “Hari amahirwe menshi ino aha n’ubu hari ibice binini bigiye gutangira kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga hafi hegitari ibihumbi 10 ziri mu mirenge ya Mahama, Nyamugari na Mpanga. Ni amahirwe rero azatuma abaturage bazamura umusaruro.”
Rangira yavuze ko Akarere ka Kirehe gafite amahirwe ku buryo bakangurira abaturage kuzamura ubuhinzi bwabo bagakoresha neza amahirwe bahawe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!