Kirazira mu Rwanda rw’uyu munsi guhanisha umugore inkoni – Minisitiri Shyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasaba kugabanya gukunda imanza, guharika no gukubita abagore.

Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe n’ababarirwa mu Magana yateraniye mu kagari ka Cyeya. Yitabiriwe kandi n’abaturage bo mu tugari twa Gisiza, Kinyami, Cyuru, na Mabare.

Muri iyi nteko y’abaturage yibanze cyane ku kumva no gukemura ibibazo by’abaturage, hagaragaye umurongo munini w’abaturage bafite ibibazo bitandukanye.

Nyuma yo kumva no gufatanya n’inteko mu gukemura ibibazo by’abaturage, Minisitiri Shyaka Anastase yavuze ko ibibazo byinshi bihari ahanini bishingiye ku makimbirane mu miryango, gukunda imanza n’abantu bigira indakoreka.

Yabashishikarije kwirinda amakimbirane mu miryango n’ibiyatera birimo ibiyobyabwenge, guharika n’ibindi.

Yagize ati “Mu rwego rw’ubuyobozi ntabwo turibwemere ko aya makimbirane ndetse no gukubita abo mwashakanye bikomeza, ikintu cyo guharika no kwihanira mugishyire ku ruhande. Kirazira muri uru Rwanda rw’uyu munsi guhanisha umugore inkoni.”

Minisitiri Shyaka kandi yihanangirije abayobozi n’abaturage bigira indakoreka bakarenga ku mategeko nkana kugera n’aho bigarurira n’imitungo ya Leta.

Ati “Ibyo ntabwo bishoboka mu Rwanda twifuza, abo ba kaganga turaza kuzana imbaraga z’amategeko n’izindi zose zishoboka. Turasaba Akarere kugaruza imitungo ya Leta yigaruriwe n’aba bantu, ibya leta bisubizwe leta, iby’abigira ba kaganga byararangiye mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ati “Turashaka ko abaturage bubahiriza amategeko, tukubaha ubuyobozi bwose, tukihesha agaciro, tugaharanira kugira igihugu cyiza, kandi tugakomeza kwimakaza isuku n’umutekano.”

Minisitiri Shyaka kandi yasabye abaturage kwirinda umuco wo kuburana urwa ndanze kuko guhora mu manza bibadindiza mu iterambere ntibabone umwanya wo gukorera ingo zabo ngo biteze imbere.

Abaturage bemeye gukemura ibi bibazo bikidindiza iterambere ryabo bitarenze amezi atanu; Hanyuma nawe abasezeranya kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’amazi n’amashanyarazi bagaragaje.

Minisitiri Shyaka yabashishikarije kwirinda amakimbirane mu miryango n’ibiyatera birimo ibiyobyabwenge, guharika n’ibindi.
Abaturage bitabiriye ku bwinshi inteko rusange
Ibibazo bitandukanye by'abaturage byakemuwe, bahabwa umukoro wo kwirinda imanza n'amakimbirane
Minisitiri Shyaka n'abandi bayobozi ubwo bakemuraga ibibazo by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .