00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kipharma na Bio-Oil byateguye amahugurwa ku gufata neza uruhu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 01:59
Yasuwe :

Farumasi ya Kipharma inahagarariye mu Rwanda uruganda rukora amavuta yo kwisiga rwa Bio-Oil, yateguye amahugurwa yo kwigisha Abanyarwanda uburyo bwiza bakwiye gukoresha mu kwita ku ruhu rwabo.

Aya mahugurwa kandi yari agamije kongerera abakora mu by’imiti ubumenyi ku buzima bw’uruhu, uko rwitabwaho ndetse n’indwara zishobora kurwibasira n’uko zakirindwa.

Inzobere mu buvuzi bw’uruhu zirimo Dr Kayitesi Kayitankore na Dr Françoise Gahongayire, basobanuye byinshi ku ndwara z’uruhu no ku nkovu n’uburyo rwabungwabungwa.

Bombi bahurije ku kugaragariza abitabiriye amahugurwa ko gukoresha nabi imiti ya Corticoids izwi cyane nka Betamethasone, biri mu byangiza uruhu.

Basabye abahanga mu by’imiti kudatanga iyo miti ku barwayi cyangwa abandi bayikoresha badafite icyemezo cya muganga kuko bibatera ibibazo by’uruhu aho kubafasha.

Abayitabiriye kandi bahuguwe ku gukanyarara ku ruhu, inkovu, amaribori. Ibi byose basobanuriwe ikibitera ndetse n’uko byavurwa.

Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa ry’amavuta ya Bio Oil, Uwitonze Regine, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bafashe Abanyarwanda kurushaho kugira ubumenyi mu bijyanye no kwita ku ruhu.

Ati “Turifuza ko urubyiruko cyangwa umuntu uwo ariwe wese wumva atewe ipfunwe n’uko asa ibyo bintu bishira, bakumva ko ari mwiza uko yaba ameze kose. Ikintu akeneye ni kimwe gusa, kwita ku ruhu rwe rugasa neza.”

Yakomeje avuga ko amuntu yakoresha ajyanye nu ruhu rwe kugira ngo yirinde ibibazo bitandukanye.

Ati “Uyu munsi twashakaga kubabwira ngo ntabwo uruhu rwa kanaka ari rwo rwawe ndetse n’imyaka yanyu iratandukanye, si ngombwa ko ugomba gusa na we kunda uruhu rwawe kandi urwiteho.”

Yavuze ko bahisemo gutumira inzobere z’abaganga kugira zifashe muri iyi gahunda yari igamije no kumenyekanisha ibyiza by’amavuta ya Bio-Oil.

Ati “Twatumiye abaganga bazobereye mu buvuzi bw’uruhu kugira ngo babashe gusobanura neza uko uruhu rukora n’uko rwitabwaho, natwe tubonereho umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwacu bwa Bio-Oil.”

Bio-Oil ni amavuta akorwa n’uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka gukura ku mubiri we inkovu, iminkanyari n’amaribori. Akoreshwa kandi n’umuntu ushaka gukuraho amabara mu maso n’ahandi, ndetse n’umuntu ushaka kugira uruhu rworoshye.

Aya mavuta aboneka muri farumasi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse by’umwihariko mu Imurikagurisha rizaba mu Ukuboza Kipharma izaba irimo inayatangaho ibisobanuro birambuye.

Abitabiriye aya mahugurwa bibukijwe ko bakwiye gushishikariza abantu kumenya kwita ku ruhu rwabo
Aya mahugurwa yanitabiriwe n'abafite farumasi
Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa ry’amavuta ya Bio Oil, Uwitonze Regine, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bigishe Abanyarwanda kwita ku ruhu rwabo
Inzobere mu ndwara z'uruhu zagaragaje ko abantu bakwiye kubanza kumenya uruhu rwabo kugira ngo bamenye n'amavuta bakwiye kurusiga
Buri wese yasabwe kwegera umuganga w'uruhu akamufasha kumenya amavuta yakwisiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .