Kugira ngo iyi ntego igerweho, ubuyobozi bwatangaje ko hagiye kongerwa imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga, kuko byagaragaye ko ubwakozwe bwagize ingaruka nziza mu kugabanya ubukana bw’iki cyorezo, nk’uko byatangajwe na Havuguziga Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya.
Yagize ati “Iyo urebye neza, usanga ubukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bwarabaye ingenzi cyane mu kugabanya ubwandu bushya, bityo abantu 244 twari dufite bagakira, ubu tukaba nta bwandu dusigaranye.”
Yavuze ko ubukangurambaga bwabo bwibanda ku kwirinda Covid-19 binyuze mu kubahiriza amabwirizwa yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, ariko noneho hakabaho no gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza, kuko biri mu bigira uruhare rufatika ku kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Havuguziga yavuze ko intego yabo ari ukwegera abaturage babasanze aho bakorera ibikorwa byabo, bakibanda ku hahurira abantu benshi nko mu masoko n’amasangano y’imihanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!