Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Mutarama 20023, ni bwo uyu murambo wabonywe n’umuntu wigenderaga ajya ku kazi.
Uyu murambo w’umugabo w’imyaka 49 ukimara kugaragara, abaturage bahise bahurura ndetse banatabaza inzego z’umutekano.
Uwitwa Habiyambere yagize ati “Ni umuntu bishe ni ko twabibonye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yemereye IGIHE ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba.
Yakomeje ati “Ni byo uwo murambo wasanzwe mu ishyamba. Uwapfuye ni uwo muri Kicukiro.”
Amakuru ajyanye n’icyahitanye nyakwigendera ntaramenyekana ndetse iperereza rirakomeje.
Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye imodoka ya polisi yahise iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!